Bwa mbere mu Rwanda umuntu yishwe na Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umuntu wa mbere mu Rwanda yishwe na Coronavirus, mu gihe habonetse abarwayi bane bashya na batatu bayikize.

 Abamaze kwandura biyongereyeho bane bagera kuri 359

– Abamaze gukira biyongereyeho batatu bagera kuri 250

 Abakirwaye ni 108

– Abitabye Imana ni 1

 Ibipimo bimaze gufatwa ni 66.976

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umurwayi witabye Imana yari umushoferi w’imyaka 65 wari utuye mu gihugu cy’abaturanyi, wahisemo gutaha mu Rwanda nyuma yo kuremba.

Yakomeje iti “Yitaweho n’abaganga mu kigo cyagenewe kuvura Coronavirus. Ariko yaje gupfa azize kwangirika imyanya y’ubuhumekero.”

@igicumbinews.co.rw