Byamaze kwemezwa ko Lukaku agiye kwerekeza mu butariyani

Umukinnyi ufite inkomoko muri Congo-Kinshasa ariko ufite ubwenegihugu bw’ u bubiligi akaba yari asanzwe acyinira Manchester United yamaze kugera mu butaliyani aho ajyiye gukorerwa ibizamini bya muganga nyuma yuko Inter Milan yamaze kumvikana n’ikipe ya Manchester United kumugura akayabo k’amafaranga agera kuri Miliyoni 73 z’amayero.

Byitezweko Lukaku araza gusinya  amasezerano y’imyaka itanu , bijyanye n’aya masezerano amafaranga yaguzwe ashobora kwiyongera Manchester United ikazafata miliyoni 80 z’amayero amafaranga amenshi ugereranyije nayo Manchester yamuguze avuye muri Everton aho yari yaguze miliyoni 75 z’amayero.

Hagati aho Manchester United ari mu biganiro na Juventus kugirango ibahe umudage Mario Mandzukic kugirango aze gusimbura Lukaku nkuko SKY SPORT dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Kuri uyu wa gatatu Ni mugoroba ushinzwe gushakira isoko Lukaku ,Federico Pastorolelloyashyize ifoto kuri Instagram  arikumwe na Lukaku mu ndege yihariye yandikaho aya magambo:

‘’turenda guhaguruka….icyerekezo ni Milan’’, hanyuma kuri iyo foto byagaragaragako bajyiye guhagurkira ku kibuga cy’indege cya Brussels.

Ibi bigezweho nyuma yuko Pastorello agiranye ibiganiro bikomeye n’ikipe ya Manchester kuhaza ha Lukaku mugihe umukiriya we yarimo gukorera imyitozo mu ikipe yahozemo Anderlecht.

United yari itegereje uyu mwataka w’imyaka 26 kugaruka ku myitozo ku kibuga cya  Carrington ikoreraho imyitozo kuri uyu wa kabiri .

Lukaku agiye kwerekeza mu butariyani.

Icyemezo uyu mubiligi atishimiye akarakarira iyi kipe agahita atangaza abicishije kuri Twitter ye ko arimo gukora imyitozo ku giti cye aho ukurikirana inyungu ze yahise amusaba guhita abisiba .

Lukaku avuye muri Manchester nyuma yo kudahabwa icyezere cyo kubanza mu kibuga kuva umutoza Ole Gunnar Solskjaer yajyera muri iyi kipe.

Amakuru atujyeraho kuva mu mujyi wa Milan aravuga ko Lukaku kuri uyu wa kane arara akorewe isuzumwa ry’ubuzima bwe harebwa uko buhagaze.