Byifashe gute kuri UEFA Champions League atarimo kuba muri iyi minsi?

Ejo ku wa gatatu tariki ya 1 Mata 2020, Abayobozi ba UEFA ishyirahamwe ry’umukino w’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi, bazahurira mu nama bakoresheje uburyo bw’amashusho kubera ikibazo cya coronavirus, ikizaba kibahuje ni ukuganira ku marushanwa abera kuri uyu mugabane.

Amarushanwa yose abera ku mugabane w’Uburayi yarahagaritswe bitewe n’indwara ya coronavirus imaze kwica abantu bagera ku bihumbi 34,000, byanatumye imikino y’umupira w’amaguru ihuza ibihugu byo ku mugabane w’uburayi yari kuzaba muri uyu mwaka isubikwa.

Uefa yatumiye abayobozi 55 b’amashyirahamwe yo ku mugabane w’Uburayi, mu nama izaba mu buryo bwamashusho ku munsi w’ejo ku wa gatatu, kugira ngo baganire ku buryo basubukura imikino cyangwa bakayihagarika burundu.

Isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ndetse n’amasezerano yabo nabyo ni bimwe mu bizaganirirwa muri iyo nama.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi Aleksander Caferin yagize ati:”mu gihe iyi mikino yaba idasubukuwe kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Kamena, uyu mwaka w’imikino ushobora gukurwaho”.

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News