Cameroun yahagaritse inzozi z’AMAVUBI zo kujya muri CAN 2021

Inzozi z’Amavubi zo kujya mu gikombe cy’Afurika zarangiriye muri Cameroun iznacyakira, wari umukino wa nyuma wo mu itsinda F ryari ririmo Amavubi.

Uyu mukino washoboraga gutuma Amavubi asubira mu gikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun mu mpeshyi muri Kamena 2021, ariko Amavubi ntiyaje guhirwa n’umukino washoboraga kuyihesha itike dore ko byarangiye aguye mpiswi n’Intare z’inkazi za Cameroun bakanganya ubusa ku busa.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Japoma iri mumujyi wa Douala muri Cameroun, watangiye ubona ko amakipe yombi atinyana ariko buri kipe ikanyuzamo igasatira indi ngo irebe ko yakwinjira mu izamu ry’indi, ariko ntihagire ibona amahirwe yo gushyira umupira mu izamu.

Nko ku munota wa 15 Byiringiro Lague wari wagiriwe icyizere n’umutoza Mashami Vincent cyo kubanza mu kibuga yabonye amahirwe yo kuba yabonera Amavubi igitego ariko ntibyaje kumukundira, dore ko yasanze ba myugariro ba Cameroun bahagaze neza umupira bahita bawukuraho.

Cameroun nayo Niko yanyuzagamo igasatira izamu ry’Amavubi binyuze kuri rutahizamu wayo akaba na kapiteni Vincent Aboubakar ariko nayo amahirwe yabonye ikayaterera inyoni.

Ukurikije uko igice cya mbere cyarangiye ntaburyo bukomeye budasanzwe bwabonetse kuri buri ruhande bwari kubyara umusaruro wo gutanga igitego ku mpande zombi.

Igice cya kabiri cyigitangira amakipe yombi yagarutse ubona ko hari icyahindutse cyane anyuzamo agasatirana kuburyo bukomeye

Ku munota wa 55, Kwizera Olivier utahiriwe n’uyu mukino yaje kubona ikarita itukura ku ikosa yaje gukorera rutahizamu wa Cameroon inyuma y’urubuga rwamahina rw’ikipe y’Amavubi bihita bituma asohoka mu kibuga

Mashami Vincent yahise akora impinduka ashyiramo umunyezamu Mvuyekure Emery, akuramo Iradukunda Jean Bernard kugirango arebe ko Emery yaziba icyuho cya Kwizera Olivier wari umaze guhabwa ikarita itukura.

Ikipe ya Cameroun ku munota wa 64 yabonye amahirwe akomeye yo kubona igitego ariko ariko Vincent Aboubakar ateye ishoti rikomeye Emery Mvuyekure umupira awukubita ibipfunsi awushyira hanze

Umusore w’Amavubi Byiringiro Lague yazonze bikomeye abasore b’inyuma ba Cameroun

Gusa umukino waje kurangira nta kipe nimwe inyeganyije urushundura nubwo amakipe yombi yageragezaga gusatira, gusa iminota icumi ya nyuma u Rwanda rwagerageje kwiharira umukino rushaka igitego ariko ntibyakunda.

Nyuma y’umukino kapiteni w’Amavubi Niyonzima Haruna yagaragarije umusifuzi ukomoka muri Niger ko atishimiye ikarita y’umutuku yahawe Kwizera Olivier avuga ko itariyo.

Mu itsinda F u Rwanda rwari riherereyemo, Cameroun na Cabo-Verde nizo zabobye itike yo kujya muri CAN 2021 n’ubundi izabera muri Cameroun.

Dore muri make urugendo rw’Amavubi mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika uko rwagenze:

Mozambique 2-0 Amavubi
Rwanda 0-1 Cameroun
Cabo-verde 0-0 Rwanda
Rwanda 0-0 Cabo-verde
Rwanda 1-0 Mozambique
Cameroun 0-0 Rwanda

Amavubi byarangiye afite amanota 6, anahita asezererwa kimwe n’ibindi bihugu biherereye muri afurika y’Ibuburasirazuba.

Emmanuel NIYONIZERA Moustapha/Igicumbi News