Cameroun yanze kwakira imikino ya nyuma ya CAF Champions League

Mu gihe byari byitezwe ko imikino isoza irushanwa rya CAF Champions League rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, izabera muri Cameroun, iki gihugu cyamenyesheje CAF ko bitazashoboka.

Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi, CAF yifuje gusoza amarushanwa yayo, imikino isigaye ibera mu gihugu kimwe.

Cameroun yari yatoranyijwe ngo izakire imikino isoza CAF Champions League yasubitswe igeze muri ½ muri Werurwe, ni nyuma y’uko Japoma Stadium y’i Douala ariyo yari yatsindiye kwakira umukino wa nyuma w’irushanwa ry’uyu mwaka.

Guverinoma y’iki gihugu yateye utwatsi iyo gahunda, hatangwa impamvu z’ikirere kiba kitameze neza muri aya mezi ndetse no kuba nta ngamba zihariye zihari zo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Hari amakuru avuga ko ku wa Gatandatu, Minisiteri ya Siporo mu Misiri yemereye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu (EFA) gusaba kwakira imikino isoza Champions League mu minsi ibiri iri imbere.

Byitezwe ko CAF izatangaza aho imikino isigaye ya Champions League izabera, mu minsi iri imbere.

Bivugwa ko kandi na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (EAU) na Maroc basabye kwakira imikino isoza iri rushanwa.

Ubwo yari abajijwe impamvu u Rwanda rutahawe kwakira umukino wa nyuma w’iri rushanwa, Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad, yavuze ko “Umujyi wa Kigali ntiwigeze usaba” ndetse ngo ntibategeka ibihugu kwakira amarushanwa.

Mu mpera z’ukwezi gushize, CAF yemeje ko imikino ya kimwe cya kabiri n’umukino wa nyuma, izakinirwa hamwe (hazaba umukino umwe gusa muri kimwe cya kabiri) muri Nzeri.

CAF Conferederation Cup nayo yari igeze muri icyo cyiciro, izasorezwa muri Maroc.

Stade Japoma yo muri Cameroun niyo yari kwakira umukino wa nyuma wa CAF Champions y’uyu mwaka League