Canada: Abantu barenga 130 bamaze kwicwa n’ubushyuhe

Polisi yo mu Ntara ya Vancouver muri Canada yatangaje ko kuva kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, abantu barenga 130 bamaze kwitaba Imana muri icyo gihugu bitewe n’ubushyuhe budasanzwe bumaze iminsi buyobogoza icyo gihugu.



Canada ni cyo gihugu cya kabiri mu kugira ubukonje bukabije ku Isi, ariko muri iyi mpeshyi, ibintu byahinduye isura kuko muri iki cyumweru, ubushyuhe bwageze kuri dogere Celsius 49.5 kandi zitajyaga zirenga dogere Celsius 45.



Bitewe n’uko ubusanzwe Canada ari igihugu gikonja, abaturage bari mu duce twazahajwe n’ubwo bushyuhe ntabwo bari batunze ibyuma bikonjesha mu nzu, bituma ingaruka z’ubu bushyuhe zigira uruhare mu mpfu 130 ziganjemo iz’abakuze ndetse n’abasanganywe ibibazo by’ubuzima birimo indwara z’ubuhumeko.



Polisi yatangaje ko ubwinshi bw’abantu bayihamagara bakeneye ubufasha mu guhangana n’ikibazo cy’ubushyuhe bukabije, bwikubye inshuro eshatu, bituma umubare w’abapolisi ugabanuka cyane, n’ubwo Steve Addisson ukuriye Polisi muri ako kace yavuze ko bakiri gukora ibishoboka byose mu kurengera amagara y’abantu.



Uretse Umujyi wa Vancouver, ibindi bice by’imijyi n’ibyaro bituranye nawo, birimo Lytton, byagize ubushyuhe burenga dogere 47C kandi byari bisanzwe bigira uburi kuri dogere 30C mu bihe by’impeshyi.



Leta yashyizeho ibyumba binini bikonjesha, birimo kwakira abantu badafite imashini zikonjesha mu nzu n’imodoka zabo, mu gihe imodoka rusange zitwara abantu hifashishijwe amashanyarazi, zahagaze bitewe n’uko ubushyuhe bwinshi bwatsitse insinga n’imigozi bizifasha kugenda.

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

 

Ibyumba binini byashyizweho mu bice byose by’umujyi mu rwego rwo gufasha abantu bakeneye ubukonje

 

Abantu bagiye kuruhukira mu mazi bitewe n’ubushyuhe bukabije
@igicumbinews.co.rw