Canada: Umusore w’umurundi yiciwe ku umuhanda

Loris Tyson Ndongozi, umusore w’Umurundi wabaga mu karere ka Lowertown ko mu ntara ya Ottawa muri Canada, yarashwe mu ijoro ryo ku cyumweru arapfa.

Ikinyamakuru CBC cyo muri Canada kivuga ko abapolisi bahamagawe n’abaturage baba muri ako karere mbere ya Saa Sita z’ijoro, nyuma yaho bari bamaze kumurasa urufaya rw’amasasu.




Polisi yaje gusanga Ndongozi yarashwe kandi yamaze gupfa. Abaye umuntu wa cumi wiciwe muri ako gace muri uyu mwaka.

Umuryango n’incuti za Loris Tyson Ndongozi Nkunzimana, bavuga ko yakundaga gukina “Football Americain”, akaba n’umufotozi.




Hari hashize imyaka ine, Ndongozi, umusore w’imyaka 20 yimukiye muri Canada n’umuryango we, nkuko bitangazwa na mubyara we witwa Kezabahizi,  mu kiganiro yahaye CBC News.

Kezabahizi yabwiye iki kinyamakuru. Ati: “Yari umuntu ukunda kwishima, yahoraga arimo kumwenyura. Tekereza kuba wari wizeye ko umwana wawe azagira imbere heza cyangwa nawe, ubundi ibi bikaba?. Tekereza kuraswa mu kajagali gutya.Nk’umubyeyi, sinibaza ko hari umuntu n’umwe, wakwifuza gushyingura umwana we”.

Ndongozi yarasanywe n’undi musore nawe ufite imyaka 20, ari ko we yahise ajyanwa kwa muganga huti huti ararokoka. Polisi ikomeje gushakisha abakoze ubu bwicanyi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, incuti n’abavandimwe bari bitabiriye ikiriyo cye.

Se wabo wa Ndongozi, Donatien Dondogori yabwiye Ikinyamakuru Ottawacitizen, ko bavuye mu Burundi bahunze umutekano mucye waho, none naho bahungiye bakaba bawubuze. Ati: “Twavuye mu gihugu cyacu kugirango dushake hano amahoro, twabonye amaraso yamenetse ku mihanda. Ubu turi muri Canada, igihugu cyiza, none naho batangiye kurasa”.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo Ndongozi yari arangije amashuri yisumbuye, kandi yaraherutse gufatwa n’ikipe iziwi cyane muri Quebec muri American Football, yitwa Notre-Dame, iri mu cyiciro cya mbere.

Yendaga kandi gutangira Kaminuza kuri Collège d’ensignement général et professionnel(CEGEP) i Québec.

Ibi bibaye nyuma yuko undi musore w’umurundi ukiri moto, w’imyaka 20, yiciwe mu Bwongereza, kuwa mbere w’iki cyumweru, aho abapolisi bamusanze ku muhanda witwa New Road wo mu majyepfo y’umujyi wa Londres yapfuye, imbere ye hari imbugita eshatu.




BIZIMANA Desire/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: