Cathedrale ya Ruhengeri yafunzwe

Paroisse Cathedrale ya Ruhengeri yo mu Karere ka Musanze, yahawe igihano cyo gufungirwa imiryango, kubera kunyuranya n’iyubahirizwa ry’amabwiriza ya Covid-19.

Iki gihano bagihawe nyuma y’uko kuri iki cyumweru kuwa 11 Ukwakira 2020, Polisi y’u Rwanda yakoze igenzura mu nsengero zo mu turere turimo Musanze, Gakenke, Burera na Gicumbi maze iza gusanga kuri Cathedrale ya Ruhengeri, abapadiri baho babiri bari gusoma misa ariko batubahirije amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yemeje aya makuru, avuga ko iki gihano bagihawe kubwo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Yavuze ko iki gihano kikazakurwaho bitewe n’uko bazakitwaramo harimo no kubahiriza ibyo basabwa.

Yagize ati “Gufungwa kwaho byatewe n’amakosa bakoze barenza umubare w’abari baje mu misa, batubahirije intera n’ibindi. Mu bihano bigenwa harimo guhagarika ibikorwa byahaberaga, ubu hagiye gusuzumwa impamvu byakozwe, bakanerekana icyo bagiye gukora ngo batazongera kugwa muri iri kosa.”

“ Covid-19 irahari, dushinzwe kubarinda aho bagiye harimo no mu nsengero. Kuba bari bafunguriwe hari ibyo bari bujuje, no gufungirwa ni uko hari ibyo batubahirije bagomba gukosora”.

Kuwa 11 Ukwakira 2020, nibwo Polisi y’u Rwanda yakoze igenzura mu nsengero zisaga 70 mu Ntara y’Amajyaruguru, muri izo nsengero Paruwasi Cathedrale ya Ruhengeri niyo yonyine basanze itubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho abari baje mu misa bari bicaye batubahirije intera, harimo abatambaye agapfukamunwa, n’ibindi.

 

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwatangaje ko Cathedrale ya Ruhengeri izafungurirwa bitewe n’uko izitwara mu kwikosora

 

@igicumbinews.co.rw