Cecile Kayirebwa yafatiwe mu bukwe

Umuhanzi Cecille Kayirebwa ni umwe mu bantu bafatiwe mu birori byo gusaba no gukwa byabereye mu Mujyi wa Kigali, aho abari bitabiriye bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Bafatiwe mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Nyakabanda. Abafashwe na Polisi ni abantu barenga 50 gusa bivugwa ko umubare w’abari bitabiriye uyu muhango urenga abafashwe.

Ibyo birori byo gusaba no gukwa byabereye mu Kagari ka Nyakabanda II mu Mudugudu wa Kirwa.

Hari habereye ubukwe bw’Umusizi witwa Tuyisenge Olivier.

 

Kayirebwa n’abo bari kumwe ubwo basohokaga aho bafatiwe

 

 

Ubu bukwe bwari ubwa Tuyisenge Olivier usanzwe ari umusizi

 

Abafashwe bose barimo n’umugeni bahise bajyanwa muri stade

 

Nk’ibisanzwe, iyo bageze muri stade barigishwa nyuma bagacibwa amande hanyuma bakarekurwa

 

 

Hari hateguwe neza, ku buryo ibirori byari kuba mu isura isanzwe
@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: