Centrafrica: Inyeshyamba zariye karungu zigota umurwa mukuru

Martin Ziguélé wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Centrafrique yatangaje ko umurwa mukuru wa kiriya gihugu ari wo Bangui ubu ugoswe n’inyeshyamba zishaka gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Faustin Archange Touadéra.
Martin Ziguélé yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha iyi nkuru ko ibintu bimeze nabi muri kiriya gihugu kuko ubu umurwa mukuru ugoswe n’inyeshyamba zimaze iminsi zotsa igitutu ingabo za Centrafrique ndetse n’iz’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro.

Uyu wahoze ari Minisitiri w’Intebe avuga ko kubera umutekano mucye uri guterwa na ziriya nyeshyamba, na we ubwe adashobora kuva i Bangui atarindiwe umutekano n’abasirikare.

Intambara yo muri kiriya gihugu yafashe intera ubwo amatora y’umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi k’Ukuboza yari yegereje zidashaka ko Perezida Faustin Archange Touadéra yongera gutorwa.

Impuguke mu bya politiki zanavugaga ko amatora atazashoboka gusa kiriya gihugu cyoherejwemo ingabo zirimo iz’u Rwanda zagize uruhare mu kuburizamo umugambi wa ziriya nyeshyamba.

Aho Perezida Faustin Archange Touadéra atorewe, ziriya nyeshyamba ntizahwemye gushotora ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zishaka kwinjira mu murwa mukuru i Bangui.

Kuri uyu wa 29 Mutarama 2021 i Luanda muri Angola habaye inama y’abakuru b’Ibihugu by’Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga bigari (ICGLR) yari yatumijwe na Perezida João Manuel Gonçalves ngo yige ku bibazo byo muri Centrafrique.

Iyi nama yarimo kandi abakuru b’ibihugu nka Faustin-Archange Touadéra ; uwa Congo, Denis Sassou Nguesso ; uwa Chad, Idriss Déby Itno na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwerera w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yafatiwemo imyanzuro itandatu.

Iyi myanzuro yarimo usaba inyeshyamba kuva i Bangui no mu nkengero zayo, yanavugaga ko hakwiye gushyirwa imbere inzira y’ibiganiro.

@igicumbinews.co.rw 

About The Author