CHAN 2020: AMAVUBI yaguye miswi na Uganda

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanganyije na Uganda ubusa ku busa mu mukino wayo wa mbere wo mu Itsinda C rya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) iri kubera muri Cameroun.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade de la Réunification y’i Douala kuri uyu wa Mbere, Amavubi yabonye uburyo bwinshi bwashoboraga kuyahesha amanota, ariko umupira watewe na Hakizimana Muhadjiri ugonga umutambiko w’izamu mu gihe uwatewe na Tuyisenge Jacques wakubise igiti cy’izamu ukajya hanze.

Uburyo bwa mbere bwabonetse muri uyu mukino, bwari ubwo ku ruhande rw’Amavubi, ku ishoti ryageragejwe na Tuyisenge Jacques mu minota itandatu ya mbere, umupira ufatwa na Charles Lukwago.

Tuyisenge uri gukina iri rushanwa ku nshuro ya gatatu kuva mu 2011, yongeye kandi kubona amahirwe yo gutsindira Amavubi ku munota wa 19 ku mupira wari uvuye ahagana muri koruneri, ashyizeho umutwe uca ku ruhande.

Brian Aheebwa winjiye mu kibuga asimbura Milton Karisa wavunitse mu minota 13 ya mbere, yashoboraga gutsindira Uganda, ishoti yagerageje rica ku ruhande rw’izamu rya Kwizera Olivier nyuma yo gukorwaho na Imanishimwe Emmanuel.

Hakizimana Muhadjiri yahushije bumwe mu buryo bukomeye bwabonetse muri uyu mukino ubwo ku munota wa 30 yacengaga abakinnyi batatu ba Uganda, ateye ishoti rifata umutambiko w’izamu. Ubu buryo bwakurikiwe n’ubwa Tuyisenge bwo ku munota wa 42, aho yateye umupira n’umutwe ugakubita igiti cy’izamu ukarenga.

Impinduka zakozwe mu gice cya kabiri n’umutoza Johnn McKinstry, zafashije Uganda kwiharira iminota 45 ya nyuma, ariko nta buryo bukomeye bugana mu izamu yigeze ibona.

Kalisa Rachid wavunitse hashize isaha amakipe yombi akina, yasimbuwe na Nsabimana Eric mu gihe Hakizimana Muhadjiri na Iradukunda Bertrand basimbuwe na Manishimwe Djabel ndetse na Usengimana Danny mu bihe bitandukanye.

Myugariro w’iburyo w’Amavubi, Omborenga Fitina, ni we watowe nk’umukinnyi w’uyu mukino warangiye hagati y’aya makipe y’abakeba ntayo irebye mu izamu ry’indi.

Ikipe y’Igihugu izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki ya 22 Mutarama 2021, ikina na Maroc ifite irushanwa riheruka, yo yatsinze Togo igitego 1-0 mu mukino wabimburiye iyindi yo mu itsinda C.

Abakinnyi b’u Rwanda babanje mu kibuga: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Kalisa Rashid, Niyonzima Olivier, Nshuti Dominique Savio, Iradukunda Bertrand, Hakizimana Muhadjiri na Tuyisenge Jacques (c).

Uganda: Charles Lukwago, Paul Willa, Mustafa Mujuzi (c), Patrick Mbowa, Aziz Kayondo, Shafiq Kagimu, Joachim Ojera, Bright Anukani, Abdul Karim Watambala, Milton Karisa na Vianney Ssekajugo.

 

Kapiteni w’Amavubi, Tuyisenge Jacques ahanganiye umupira na Mustafa Mujuzi

 

Imanishimwe Emmanuel ni umwe mu bitwaye neza ku ruhande rw’u Rwanda

 

Hakizimana Muhadjiri ahanganiye umupira na myugariro wa Uganda

 

U Rwanda rwanganyije na Uganda mbere yo guhura na Maroc ku wa Gatanu