CHAN:Amavubi yatsinze Ethiopia
Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ y’abakina imbere mu gihugu, yakuye intsinzi muri Ethiopia, ihatsindira igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2020 wabaye kuri iki Cyumweru mu Mujyi wa Mekelle.
Ethiopia yihariye umupira mu minota myinshi y’igice cya mbere yarangiye u Rwanda rubonyemo uburyo bubiri gusa bwo kubona igitego kuri Mekelle Stadium.
Umunyezamu w’u Rwanda, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, yafashe umupira ukomeye watewe na Ahemed Reshid mbere y’uko Amavubi na yo asatira maze ba myugariro ba Ethiopia barwana ku izamu ry’ikipe yabo.
Hayeder Sherifa yahushije uburyo bwiza ku ruhande rwa Ethiopia ku mupira yahawe ari mu rubuga rw’amahina, awukozeho ujya hanze. Nyuma y’iminota ibiri, iyi kipe yari mu rugo yabonye ubundi buryo bwiza ku ishoti rikomeye ryatewe na Amanuel Mikael, umupira ukurwamo na Bakame.
Amavubi yihagazeho mu gice cya kabiri ndetse afungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Sugira Ernest ku munota wa 60 w’umukino nyuma yo kwigarama umupira w’umuterekano watewe na Iranzi Jean Claude.
Ikipe y’Igihugu yakomeje gukina neza muri iyi minota, yahushije kandi uburyo bw’ishoti ryatewe na Niyonzima Olivier Sefu ku munota wa 64.
Mashami Vincent yakoze impinduka eshatu muri uyu mukino, Iradukunda Eric ‘Radu’ asimbura Iranzi Jean Claude ku munota wa 71, Butera Andrew asimbura Manishimwe Djabel ku wa 79 mu gihe Sugira Ernest yasimbuwe na Mico Justin habura iminota ine ngo umukino urangire.
Ethiopia yasatiriye bikomeye izamu ry’u Rwanda mu minota ya nyuma, ariko umusifuzi w’Umunya-Kenya Anthony Ogwayo asoza umukino itarabona igitego cyo kwishyura.
Amavubi yakinnye uyu mukino adafite Niyonzima Haruna na Kimenyi Yves bafite ikibazo cy’ibyangombwa kugeza ubu kitarakemurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.
Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 19 Ukwakira, aho Amavubi azaba akeneye kwihagararaho kugira ngo yerekeze mu Gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere muri za shampiyona zabo, kizabera muri Cameroun mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda: Ndayishimiye Eric (c), Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Nshimiyimana Imran, Nsabimana Eric, Niyonzima Olivier, Manishimwe Djabel, Iranzi Jean Claude na Sugira Ernest.
@igicumbinews.co.rw