Channel ya YouTube ya Trump yafunzwe

Ubuyobozi bwa Youtube bwahagaritse umuyoboro (Channel) Perezida Trump yari afite kuri uru rubuga rushinjwa kunyuzwaho amashusho akangurira abantu kwijandika mu mvururu.

Uyu mwanzuro w’ubuyobozi bwa Youtube usa n’uwo izindi mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook na Twitter zafatiye uyu mugabo ubura iminsi irindwi ngo asimburwe na Joe Biden.

Mu itangazo Youtube yashyize hanze, yavuze ko nibura mu gihe cy’iminsi irindwi Trump atemerewe kugira andi mashusho ashyira kuri uyu muyoboro cyangwa ngo agire ikindi gikorwa cyose awunyuzaho mu buryo bw’imbonankubone ibizwi nka live streaming.

Youtube kandi yafunze uburyo bwo kuba abakurikirana Trump batanga ibitekerezo ku mashusho atandukanye aba yashyize kuri umuyoboro.

Youtube ifashe uyu mwanzuro nyuma y’uko yari imaze igihe yotswa igitutu na sosiyete sivile muri Amerika, yari yaratangiye gukangurira abantu kureka kwamamaza kuri uru rubuga niba rudafashe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa bya Trump nk’uko Facebook na Twitter zabigenje.

Iyi minsi ya nyuma y’ubuyobozi bwa Perezida Trump isa n’itamworoheye na gato dore ko n’abagize Inteko Ishinga Amategeko bongeye kubura icyifuzo cyo kumweguza ahanini biturutse ku myigaragambyo y’abamushyigikiye yabareye mu Nteko Ishinga Amategeko mu ntangiriro z’uku kwezi, nyuma bikaza kugaragara ko yari abashyigikiye.

 

Youtube yafunze ‘Channel’ ya Trump mu gihe cy’icyumweru
@igicumbinews.co.rw