Chorale Pastor Bonus yakoze mu buryo bugezweho indirimbo”SHIMWA MWAMI WACU”

Yanditswe na Jean Aime Muhawenayo

Nyuma yo gukora indirimbo” Birakomeye gusobanukirwa’’ mu buryo bw’amajwi n’amashusho bugezweho,Chorale Pastor Bomus yasize hanze indirimbo”Shimwa Mwami Wacu”ikunzwe    na benshi mu bakristu gatolika cyane ko ikoreshwa no mu gitambo cya misa ndetse no mu bindi birori bya gikristu nko kubatizwa,gukomezwa,cyangwa mu bitaramo bisingiza Imana.

Chorale Pastor Bonus ikorera ubutumwa bwo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana  muri Communaute Catholique Saint Paul-UR-CST-Nyarugenge Campus ibarizwa muri Paruwasi  Cathedrale  ya Saint  Michel yo muri Archdiocese ya Kigali. Iyi chorale igizwe n’abanyeshuri biga n’abize muri UR(University of Rwanda)-CST(College of Science and Technology) mu cyahoze kitwa KIST-KHI.

“Chorale pastor bonus yo muri kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge (UR-CST) ibarizwa muri Communaute Catholique Saint Paul yo muri Paruwasi  Cathedrale  ya Saint Michel  yasohoye indirimbo yitwa “SHIMWA MWAMI WACU” mu buryo bw’amajwi n’amashusho”

Umuyobozi w’iyi chorale UYISENGA  Arstide   avuga ko bahisemo kuririmba iyi ndirimbo  mu buryo bw’amajwi n’amashusho kubera ko ubutumwa burimo bubafasha kuzirikana ko hari byinshi kandi byiza  Imana yabakoreye no kuyishimira imbaraga idahwema guha abaririmbyi bakiga neza bagatsinda kandi no kuririmba bakabikora neza”

Ati:”Muri iyi ndirimbo twe turashimira Imana nk’abanyeshuri ko iduha imbaraga zo kuyiririmbira ndetse ikanatuba hafi  mu masomo yacu,by’umwihariko kandi iyi ndirimbo iradufasha kuyishima  kuko yarinze chorale yacu ikaba imaze imyaka irenga  20 ishinzwe kandi  ikaba ikora ubutumwa neza”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko ashishikariza abakristu bose kujya bumva iyi ndirimbo ikabafasha gushima Imana cyane ko no kuba bagifite ingabire y’ubuzima babikesha Imana,nko mu gitero cyayo kigira kiti”Hundwa impundu zisabane nyir’ubuntu butangaje”ndeste n’ikindi kigira kiti”Amahanga yose naririmbe uwayahanze”.

Uyisenga ashimangira ko uko ubushobozi buzagenda buboneka bazakora izindi ndirimbo zo  gushima Imana  mu buryo bw’amajwi n’amashusho kandi ngo icyizere kirahari kubera ko mu mezi atageze muri atatu bamaze gukoramo indirimo ebyiri mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

“Mu by’ukuri ubushobozi uko buzagenda buboneka dufatanyije nka twe abaririmbyi bari ku ntebe y’ishuri ndetse n’inkunga y’abakuru bacu n’abashiki bacu barangije amasomo tuzarushaho kugenda dukora izindi nyinshi kandi mu buryo bwiza byose hagamijwe kwimakaza  ingoma ya Kristu”

Chorale Pastor Bonus kuva yashingwa mu mwaka wa 2001 yagiye ikora(concerts) ibitaramo bitandukanye  bikitabirwa n’abantu  benshi  biganjemo abiga muri Kaminuza y’uRwanda Ishami rya Nyarugenge harimo icyo mu mwaka wa 2017 cyitwaga “Ejo heza”,igiheruka kikaba cyarabaye mu mwaka wa 2019  kiswe”Big sing concert”.

Chorale Pastor Bonus kuri ubu ifite abaririmbyi basaga 70 si  ubwa mbere mbere  ikoze indirimbo zitunganyije mu buryo bugezweho kuko mu mwaka wa 2011 yasize hanze album (umuzingo)  ikoze mu buryo bw’amajwi yitwa”Urukundo rw’Imana”iriho indirimbo 13 ari zo:

Dusonzeye impuhwe zawe,Anayekula,Twongerere urukundo,Allelluia umushumba mwiza,Dawe ndagushima,Nzashira agahinda,Rendez grace au segneur,Mubyeyi utagira inenge,Reka ngushimire,Ngwino Yezu mukiza,Mana yange nakoze iki?,I will  early seek the savior n’ Urukundo rw’Imana zahimbwe n’abahanzi baririmbaga muri iyi chorale,kuri ubu yasize hanze indirimbo”Birakomeye gusobanukirwa “ irimo ubutumwa bwereka abantu ko Imana ikibakunda kandi ko badakwiye kwiheba kabone nubwo baba mu bihe bigoye kuko umunani wabo bazawubona Yezu agarutse.

 Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe  na Dieudonne MURE & ISH BEAT n’aho amashusho yafashwe anatunganywa na  Aime PRIDE.

Kanda hano wumve indirimbo ya Pastor Bonus”SHIMWA MWAMI WACU”