Chorale Pastor Bonus yasohoye indirimbo ihumuriza abumva ko Imana yabaretse.

Chorale Pastor Bonus imaze imyaka irenga 20  ikorera ubutumwa bwo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana  muri Communaute Catholique Saint Paul-UR-CST-Nyarugenge Campus ibarizwa muri Paruwasi  Cathedrale  ya Saint  Michel yo muri Archdiocese ya Kigali ,yakoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho indirimbo ikundwa n’abakristu benshi yitwa “Birakomeye gusobanukirwa”dore ko ari no mu gatabo ku mukiristu ndetse no mu gitabo cy’indirimbo muri ADPR..

Cholare Pastor Bonus yatangiye gukora ubutumwa  bwo kuririmba mu 1998 aho  yatangijwe n’abanyeshuri bigaga muri kaminuza y’u Rwanda I Nyarugenge, bashinze Communaute Catholique  Saint  Paul ihuza abanyeshuri b’Abakristu Gatolika bigaga mu cyahoze ari KIST –KHI, nyuma y’imyaka itatu   bashinga na Chorale bayita Pastor Bonus rikaba izina ry’Ikilatini risobanura mu Kinyarwanda ngo”Umushumba mwiza”, muri 2001  chorale yashyizeho amategeko  ayigenga anemerera uwayiririmbyemo warangije kwiga  gukomeza kuba umuririmbyi wayo mu gihe yakoze (engagement) amasezerano umuririmbyi akora ku bushake bwe ko ari umuriririmbyi w’iyi chorale kuva igihe arahiriye kugeza yitabye Imana.

Chorale pastor bonus yo muri kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Nyarugenge (UR-CST) ibarizwa muri Communaute Catholique Saint Paul yo muri Paruwasi  Cathedrale  ya Saint Michel  yasohoye indirimbo yitwa “Birakomeye gusobanukirwa” mu buryo bw’amajwi n’amashusho”

Indirimbo igamije guhumuriza abihebye bumva ko Imana yabaretse

Umuyobozi w’iyi chorale Shimirwa Jean Louis  avuga ko muri ibi bihe bahisemo kuririmba iyi ndirimbo “Birakomeye gusobanukirwa”iri  mu gatabo ku mukristu mu ndirimbo zikoreshwa buri gihe ariko cyane mu gihe abantu bari mu bibazo ariko bafite icyizere ko bazabitambukamo mu mahoro.

Ati:”Indirimbo Birakomeye gusobanukirwa isanzwe mu gatabo ku mukristu ikabamo ubutumwa buhumuriza abizera Imana bari mu bihe bikomeye cyane  cyane muri ibi bihe irahumuriza abagizweho ingaruka n’Icyorezo cya Covid-19 aho bamwe babuze ababo ,abandi babura akazi ndetse hari n’abo byateye  kwiheba no kugira ibindi bibazo byinshi bitandukanye”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iyi ndirimbo ije guhumuriza buri wese wihebye yumva ko ubuzima bwarangiye ngo yumve ko Imana ari yo imurindiye umunani aho azawuboma umunsi umwe ubwo Yezu azagaruka .

SHIMIRWA yongeraho ko  iyi chorale  ifasha abakristu mu gitambo cya misa gisanzwe,  mu misa zo guhana isakramentu ryo  gushyingirwa, mu zo  guherekeza abitabye Imana  ndetse no mu zindi misa z’iminsi mikuru kandi igafasha n’abaririmbyi bayigize gusabana ubwabo, ndetse no gusabana n’Imana kandi ngo umwe mu baririmbyi bayo iyo akoze ubukwe bamufasha kuririmba muri iyo misa bakamutera inkunga uko bashoboye.

Chorale Pastor Bonus irateganya gushyira hanze indi ndirimbo uyu mwaka

“Mu by’ukuri ubushobozi uko buzagenda buboneka dufatanyije nka twe abaririmbyi bari ku ntebe y’ishuri ubu dutanga umusanzu wa buri kwezi, ndetse n’inkunga y’abakuru bacu n’abashiki bacu barangije amasomo ariko bakaba bakiri abaririmbyi ba Pastor Bonus tuzakora indi ndirimbo yo gushima Imana yaturinze muri uytu mwaka wa 2021 tugiye gusoza”

Choroale Pastor Bonus kuva yashingwa mu mwaka wa 2001 yagiye ikora(concerts) ibitaramo bitandukanye  bikitabirwa n’abantu  benshi  biganjemo abiga muri Kaminuza y’uRwanda Ishami rya Nyarugenge harimo icyo mu mwaka wa 2017 cyitwaga “Ejo heza”,igiheruka kikaba cyarabaye mu mwaka wa 2019  kiswe”Big sing concert”.

Chorale Pastor Bonus kuri ubu ifite abaririmbyi basaga 70 si  ubwa mbere mbere  ikoze indirimbo zitunganyije mu buryo bugezweho kuko mu mwaka wa 2011 yasize hanze album (umuzingo)  ikoze mu buryo bw’amajwi yitwa”Urukundo rw’Imana”iriho indirimbo 13 ari zo:

Dusonzeye impuhwe zawe,Anayekula,Twongerere urukundo,Allelluia umushumba mwiza,Dawe ndagushima,Nzashira agahinda,Rendez grace au segneur,Mubyeyi utagira inenge,Reka ngushimire,Ngwino Yezu mukiza,Mana yange nakoze iki?,I will  early seek the savior n’ Urukundo rw’Imana zahimbwe n’abahanzi baririmbaga muri iyi chorale,kuri ubu yasize hanze indirimbo”Birakomeye gusobanukirwa “ irimo ubutumwa bwereka abantu ko Imana ikibakunda kandi ko badakwiye kwiheba kabone nubwo baba mu bihe bigoye kuko umunani wabo bazawubona Yezu agarutse.

 Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe  na Dieudonne MURE & ISH BEAT n’aho amashusho yafashwe anatunganywa na  Aime PRIDE.

Kanda hano wumve indirimbo “Birakomeye gusobanukirwa”

Yanditswe na Jean Aime Muhawenayo