Chorale Pueri Cantores ya Kabaya yasohoye indi ndirimbo
Inkuru ya Jean Aime Muhawenayo
Chorale Pueri Cantores igizwe n’abana b’abarimbyi bo muri Diocese ya Nyundo,Paruwasi ya Kabaya yasohoye indirimbo ya yo ya kane ikozwe mu buryo bw’amajwi aherekejwe n’amagambo yitwa “Dukumbuye iwawe” yahimbwe na Pdiridi Jean Hakorimana igamije kwibutsa abakristu ko amahoro nyayo aturuka ku Mana kandi uyigiye kure amahoro aba make.
.Umuyobozi w’iyi chorale Mbabazizimana Timothe, avuga ko Chorale Pueri Cantores (Abana b’abaririmbyi) ya Kabaya yakomotse ku bana b’abahereza (abafasha padiri bamuha ibyo akeneye kuri alitari’urutambiro’mu gihe cya misa) ba Paruwasi ya Kabaya mu mwaka wa 2008 yinjira mu muryango w’abana b’abaririmbyi (Pueri Cantores) mu mwaka wa 2010 igamije kogeza ijambo ry’ Imana binyuze mu ndirimbo aho isubiramo indirimbo kuwa gatandatu no ku cyumweru kuri paruwasi.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuri ubu igizwe n’abaririmbyi basaga 110 bahoraho kandi kuyinjiramo bikaba bisaba gusa kuba uri umukristu gatolika kandi wiyemeje kugendera ku mategeko agenga umuryango w’abana b’abaririmbyi mu Rwanda ndetse no ku isi hose.
Ngo nubwo ari chorale yiganjemo abana ariko bakora ibishoboka byose bakabona ubushobozi bwo gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi bugezweho binyuze mu biraka bakora cyane cyane mu kuririmba misa z’ubukwe kubera ko uwo baririmbiye yashyingiwe hari amafaranga make abaha chorale,imisanzu batang, mu banyamuryango ba chorale bayirimbyemo bakayivamo bashinze ingo nk’uko amabwiriza ya yo abivuga ndetse n’abandi bayikunda kubera ubutumwa ikora.
kanda hano wumve iyo ndirimbo.
Kugeza ubu Chorale Pueri Cantores ya Kabaya imaze gushyira hanze indirimbo 4 mu buryo bw’amajwi aherekejwe n’amagambo(audio-video lyrics) harimo 2 zahimbwe na Oreste Niyonzima, 1 ya Padiri Mpayimana Theodose n’indi 1 ya Padiri Jean Hakorimana).
Mpayimana yemeza ko bateganya no gushyira hanze indirimbo ya 5 yitwa “Umwami ubasumba” na yo ya Niyonzima Oreste ariko kandi ngo uko ubushobozi buzagenda buboneka bazakora n’izindi ndirimbo nyinshi,agasaba abakunzi ba bo kubaba inyuma babafasha mu buryo bw’isengesho ndetse n’inkunga y’amafaranga uko babishoboye kugira ngo bakomeze batere imbere bakore iyogezabutumwa binyuze mu ndirirmbo.