CNLG iraburira abakoresha imbuga nkoranyambaga bagakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yibukije Abanyarwanda n’abandi bantu batandukanye ko bakwiriye kwirinda ibikorwa bikwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ibifitanye isano nayo n’ibindi byaha bibujijwe n’amategeko u Rwanda rugenderaho.

Ni ubutumwa CNLG yageneye Abanyarwanda by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo na YouTube mu gihe Isi yose yitegura ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iyi minsi imbuga nkoranyambaga zayobotswe n’ingeri zitandukanye z’abanyarwanda, hari abakomeje kuzikoresha mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, rivuga ko nyuma yo gusesengura ibiganiro bitandukanye binyuzwe kuri YouTube n’izindi mbuga nkoranyambaga byagaragaye ko hagenda hakoreshwa imvugo zirimo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Rikomeza rivuga ko izo mvugo “Zirangwa no gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyitesha agaciro, izikurura amacakubiri mu Banyarwanda, kwangisha abaturage gahunda z’ubuyobozi bw’igihugu, kubakangurira kwigomeka no gutera abaturage intugunda hagamijwe kubyutsa imidugararo.”

CNLG yavuze ko iyi myitwarire ibujijwe kandi ihanwa n’Amategeko u Rwanda rugenderaho.

Itegeko ryo mu 2013 rishyiraho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo, rivuga ko guhakana Jenoside bishingiye ku magambo agoreka ukuri kuri Jenoside hagamijwe kuyobya rubanda no kwerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe.

Rikomeza rivuga ko gupfobya bigizwe n’amagambo agabanya uburemere cyangwa ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi no koroshya uburyo Jenoside yakozwemo.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rigaragaza ko ibyaha by’ingengabitekerezo bihanishwa hagati y’imyaka itanu n’imyaka 15 y’igifungo hiyongereyeho n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw kugeza kuri miliyoni 2 Frw.

Dr Bizimana yashimangiye ko buri munyarwanda afite uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure nk’uko abyemererwa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko ariko ntabwo agomba gutandukira ngo akoreshe imvugo zigize ibyaha, zibujijwe n’amategeko igihugu kigenderaho.

CNLG ivuga ko mu rwego rwo kwitegura neza ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakoewe Abatutsi, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakangurirwa kuvana isomo mu mateka akakaye ya Jenoside yakorewe Abatutsi, hirindwa imvugo zigamije gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, kongera gusubiza abanyarwanda mu icuraburindi, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyobya rubanda muri rusange.

 

 

 

@igicumbinews.co.rw