CNLG yatangaje ko kuba Ndereyehe yarekuwe bitavuze ko atazakomeza gukurikiranwa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, aravuga ko kuba Charles Ndereyehe Ntahontuye yarekuwe n’u Buholandi nyuma y’igihe gito cyari gishize atawe muri yombi bidasobanuye ko kumukurikirana byahagaze.
Bizimana abajijwe niba hari icyizere ko yakongera gufatwa ndetse akohererezwa u Rwanda, yasobanuye ko kumwohereza mu Rwanda bigishoboka, kandi ko bitigeze bihagarara, kuko ubu icyakozwe ari ugusuzuma ubujurire bwe kandi ko ari inzira zisanzwe mu rwego rw’amategeko.
Dr Bizimana yasabye Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudacika intege kubera irekurwa ry’agateganyo rya Ndereyehe, kuko kuba yarekuwe bidakuyeho impapuro u Rwanda rwatanze zo kumuta muri yombi.
Dr. Bizimana avuga ko izi nzira zo kujurira ari amananiza abashakishwa n’ubutabera bajya bakoreshwa kugira ngo batoherezwa mu bihugu bibashakisha. Icyakora ubu buryo ngo hari abandi babanjirije Ndereyehe babukoresheje ariko birangira boherejwe mu Rwanda, kuko icy’ingenzi ari uburemere bw’ibikubiye muri dosiye y’uregwa.
Urugero Dr Bizimana atanga ni urwo muri 2016, ubwo uwitwa Mugimba Jean Baptiste wahoze ari Umunyamabanga mukuru wa CDR yazanwaga mu Rwanda avanywe mu Buholandi nyamara yari yarakoresheje izi nzira zose z’amananiza.
Charles Ntahontuye Ndereyehe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi mu byerekeye Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAR) cyari i Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.
Avugwaho kuba yarahamagariye abicanyi kuza muri icyo kigo bakica abakozi bacyo babarirwa mu ijana, hamwe n’abo mu miryango yabo bari bahahungiye.
Ndereyehe ukomoka mu cyahoze ari Komini Cyabingo, Perefegitura ya Ruhengeri yaburanishijwe n’urukiko Gacaca mu 2008 adahari rumukatira igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside muri icyo kigo cya ISAR.
Mu mwaka wa 2010 nibwo u Rwanda rwamushyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi mu gihe byavugwaga ko yidegembya mu Buholandi.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) isaba u Buholandi ko Ndereyehe Charles Ntahontuye, umwe mu bashinze CDR wanateguye Jenoside, yaburanishwa cyangwa akoherezwa mu Rwanda.
@igicumbinews.co.rw