Coronavirus: Angela Merkel na Perezida wa Botswana mu kato

Ku ifoto ni Angela Merkel

Chancelier’ w’Ubudage Madamu Angela Merkel agiye kujya mu kato nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we Steffen Seibert, ni nyuma y’uko amenyeshejwe ko umuganga babonanye kuwa gatanu bamusanzemo iyi virus.

Umuvugizi we yatangaje ko nubwo Madamu Merkel, w’imyaka 65, azaba ari mu kato azakomeza imirimo ye.

Ubudage bwatangaje ibyemezo bishya bibuza inama cyangwa ihuriro ry’abantu barenze babiri mu gihugu.

Abategetsi muri iki gihugu bo bavuga ko ibi aribyo byiza kurusha kubuza abantu kuva mu ngo zabo.

Botswana

Muri Botswana, ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Eric Masisi yashyizwe mu kato k’iminsi 14 kuva ejo kuwa gatandatu nyuma y’uruzinduko yagiriye muri Namibia.

Itangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu rivuga ko Bwana Masisi yashyizwe mu kato kuko yari avuye muri Namibia ahamaze kuboneka abantu batatu bafite Covid-19.

Iri tangazo rivuga ko Bwana Masisi azakomereza akazi mu biro bye, agasuzumwa iyi ndwara ariko ari mu kato atabana n’umuryango we.

Rivuga kandi ko abari kumwe nawe mu rugendo nabo bajya mu kato.

USA

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika umusenateri witwa Rand Paul wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani uhagarariye leta ya Kentucky bamusanzemo iCovid-19 nk’uko byatangajwe n’ibiro bye.

Bwana Rand yabaye umusenateri wa mbere wa Amerika ubonetseho iki cyorezo.

Mu bagize icyumba cy’abadepite ho hari benshi muri bo bamaze gusangamo iyi virus.

@igicumbinews.co.rw