Coronavirus: Icyizere ni cyose urukingo rwaba rugiye kuboneka

Urukingo rwa coronavirus rwakozwe na Kaminuza ya Oxford na Jenner Institute ruratanga icyizere nyuma yo kugeragerezwa ku nguge esheshatu zigashyirwa ahantu zashoboraga kwandura coronavirus mu gihe cy’iminsi 28 ariko ntizandure.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi biratanga icyizere kuri urwo rukingo rwanatangiye kugeragerezwa ku bantu.

Igeragezwa mu nguge ryatangiye muri Werurwe, ritangizwa ku bufatanye bwa Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ikigo gikora ubushakashatsi cya Rocky Mountain Laboratories muri Hamilton.

Inguge esheshatu zashyizwe ahantu zishobora kwandura coronavirus zirayirwara, mu gihe izindi esheshatu nazo zabanje guhabwa urukingo babona kuzishyira aho zishobora kwandura, ntizandura.

Izo zahawe urukingo zakomeje kugenzurwa nyuma y’iminsi 28 basanga nta kimenyetso na kimwe cya coronavirus zigeze zigaragaza nk’uko New York Times yabitangaje.

Uru rukingo rwahawe izo nguge rwiswe hAdOx1 nCoV-19. Igeragezwa ku bantu ryatangiye kuwa 23 Mata bikaba byitezwe ko bikunze urukingo rwazaboneka muri Nzeri uyu mwaka. Ubusanzwe gukora inkingo biratinda, kuba uru ruzaboneka muri Nzeri ni amahirwe.

Ikigo Serum cyo mu Buhinde kizwiho gukora inkingo kuri uyu wa Mbere cyatangaje ko kitazategereza ko igerageza ry’urukingo rwacyo kuri coronavirus rirangira, ahubwo ngo cyatangiye gukora inkingo miliyoni 40 zo gutabara ubuzima bw’abantu.

Ikigo Sinovac Biotec cy’i Beijing nacyo kiri gusiganwa n’igihe ngo kibone urukingo rwa coronavirus. Nacyo mu cyumweru gishize cyatangaje ko urukingo rwacyo rukora mu nguge, ubu cyatangiye igerageza ku bantu.

Ubusanzwe abantu n’inguge bahuje uturemangingo fatizo (DNA) ku kigero cya 93 %, icyakora kuba urukingo rwakora ku nguge ntibisobanuye ko byanze bikunze ruzakora ku bantu.

Kugeza ubu inkingo zigera kuri 80 ziri kugeragezwa hirya no hino ku isi. Zimwe bari kuzisimbukisha amagerageza ku nyamaswa, zigahita zitangira kugeragezwa ku bantu.

@igicumbinews.co.rw