Coronavirus: Inzego z’ibanze hamwe na Polisi bagiye gufatanyiriza hamwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Anastase Shyaka avuga ko mu rwego rwo kunganira Polisi mu kurushaho kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 guhera mu nzego z’ibanze hatangiye ubufatanye bushya mu kurwanya abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco asaba abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yo gukumira COVID-19 uko yakabaye, akanaburira bamwe mu barenga ku mabwiriza bagira ngo bananize Polisi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyatambutse kuwa mbere tariki ya 20 Nyakanga Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Anastase Shyaka yagarutse kuri bamwe mu baturarwanda bakomeje kugaragara barenga ku mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Aho bamwe usanga bagenda batambaye agapfukamunwa uko bikwiye, abarenga ku mabwiriza bagacuruza inzoga mu tubari ndetse na bamwe mu bantu bakunze kugaragara bagenda mu muhanda nyuma y’isaha ya saa tatu z’ijoro mugihe amabwiriza asaba abantu ko iyo saha igera bamaze kuva mu mihanda.

Minisitiri Prof. Shyaka  yavuze ko Polisi y’u Rwanda ntako itagira kugira ngo ikurikirane iyubahirizwa ry’amabwiriza ariko  bitewe n’uko itabasha kugera ahantu hose ubu guhera mu nzego z’ibanze hatangiye gahunda yo gufasha Polisi mu gukumira abantu batubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Yagize ati  “Muri rusange dufite amabwiriza meza, ku manywa turayubahiriza ku kigero kitari cyose ariko kitari kibi cyane. Ariko byageza ni mugoroba saa mbiri, saa tatu na nyuma yaho ugasanga Polisi iri hirya no hino ariko ntishobora kugera hose.”

Minisitiri Shyaka avuga ko aha ariho Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yakoranye na Polisi kugira ngo inzego z’ibanze aho ziri hose ziyifashe. Minisitiri Prof. Shyaka yavuze ko abayobozi ku midugudu kuzamura kugeza ku karere bafatanyije n’inzego z’umutekano zihari batangiye kugenzura ko abantu barimo kubahiriza amabwiriza uko bikwiye. 

Ati  “Kuva ku mudugudu, akagari, umurenge n’akarere abo bayobozi bose muri ya masaha dukunda kubonamo abatubahiriza amabwiriza cyane cyane nyuma ya saa tatu z’ijoro,  ba babayobozi nabo bunganire inzego z’umutekano aho kujya kuryama akazi gatangire gakomeze. Icyo nicyo gishya muri ubu bufatanye twubatse tugendeye kubyatugaragariraga aho tugenda tubona batubahiriza aya amabwiriza.”

Minisitiri Shyaka yakomeje avuga ko mu minsi mike ishize hatangiye ubwo bufatanye na Polisi bimaze kugaragara ko abarenga ku mabwiriza bose babasha kugaragara bagacyeburwa. Yavuze ko imibare y’abajyaga  bagira utubari cyangwa abantu basinze igenda igabanuka biturutse kuri ubwo bufatanye no guhanahana amakuru. 

Yakomeje avuga ko umusaruro w’ubu bufatanye usigaye ugaragarira mu mibare y’utubari tuba twafunzwe mu ijoro rimwe mu gihugu cyose  ndetse n’abantu baba bafashwe barenze ku masaha yo gutaha. 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 uko bisabwa nta kubikora igice. Yanagarutse kuri bamwe mu bantu bagiye bagerageza kunaniza Polisi kugira ngo barebe ko bayinaniza igacika intege, yabahishuriye ko aribo bazajya bananirwa Polisi yo igasigara ikora.

Yagize ati  “Ntabwo iki cyorezo ukirinda 10% ntabwo ukirinda 80%, ntabwo n’ubwo ukirinda 90% ahubwo ukirinda 100%. Abaturage bumve ko kwambara agapfukamunwa bagomba kukambara neza, gahunda yo gukaraba mu ntoki no kugira isuku bagomba kubikora uko bisabwa, kubahiriza gahunda y’ingendo bagomba kubikora uko bisabwa byose nta kubikora igice ngo bibe intandaro yo gukwirakwiza COVID-19.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturarwanda benshi bamaze kugaragaza umuco mwiza wo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 binyuze mu gutanga amakuru. Yasabye bakeya bagifite intege nkeya kuzongera kuko igihe tugezemo aricyo gisaba buri muntu kugaragaza uruhare rwe kurusha indi minsi yashize.

@igicumbinews.co.rw