Coronavirus itumye Amagaju FC atahana amanota 3

Amagaju FC, akuye amanota atatu mu uburasirazuba adakinnye, ni mu mukino wa shampiyona y’icyiro cya kabiri mu mupira W’amaguru mu Rwanda, yari yakomeje k’umunsi wayo wa kane Aho ikipe ya Akagera FC isanzwe ikinira ku kibuga cya Rwinkwavu mu karere ka Kayonza, yagombaga kwakiramo ikipe y’Amagaju yo mu karere ka Nyamagabe, kuri icyi cyumweru saa munani (14h00).

Nkuko Ishyirahamwe ry’Umupira W’Amaguru mu Rwanda ( FERWAFA), ryatangaje ko iyi mikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri igomba gutangira kuri iyo saha.

Amakuru Igicumbi News  ihawe na Team Manager w’ikipe y’Amagaju FC, Nzabihimana Prince Theogene, yemeye ko Amagaju FC acyuye amanota atatu adakinnye kubera ko ikipe ya Akagera FC itapimishije abakinnyi bayo.

Nzabihimana Prince Theogene, Team Manager wa Amagaju FC ati: “Nibyo Koko twageze ku kibuga ariko umukino ntabwo wabaye kubera ko twasanze abakinnyi b’Akagera batipimishije Covid-19, nibyo byatumye umusifuzi asubika umukino yemeza ko duteye mpaga Akagera kuko katari kujuje ibisabwa kugirango umukino ubashe kuba”.

Amakuru agera kuri Igicumbi News, avuga ko ikipe ya Akagera FC, abakinnyi bayo batari bipimishije Covid-19, bikaba byatumye itakaza amanota atatu nyamara ariyo yagombaga kwakiramo ikipe y’Amagaju FC.

Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: