Coronavirus: MINALOC yatangaje amabwiriza yihariye ku turere twashyizwe mu kato
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje amabwiriza yihariye yo gukumira icyorezo cya Covid-19 mu turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara.
MINALOC yatangaje ko Hashingiwe ku byemezo by’lnama y’Abaminisitiri yo kuwa 15 Werurwe 2021, no ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus mu Turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara, yashyizeho amabwiriza yihariye yo kwirinda iki cyorezo muri utu turere ku buryo bukurikira:
1. Uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara turakomeza kubahiriza gahunda ya
Guma mu Karere;
2. Ingendo zo gusohoka cyangwa kwinjira mu Karere ka Bugesera, Nyanza na Gisagara zirabujijwe keretse ku bantu bafite impamvu zumvikana zemejwe n’inzego zibifitiye ububasha;
3. Imodoka zikora ubwikorezi bw’ibicuruzwa n’ibiribwa zemerewe kwinjira no gusohoka muri utu Turere;
4. Imodoka zitwaye abagenzi zinyura mu Karere ka Nyanza na Gisagara ntizemerewe kuhahagarara;
5. Inama rusange zihuza abantu imbonankubone (Physical meetings) zirabujijwe;
6. Ingendo zirabujijwe guhera saa moya z’ijoro(19:00) kugeza saa kumi za mu gitondo(4:00). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18:00);
7. Indi myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye tarikiya 15 Werurwe 2021 yubahirizwa uko iri.
@igicumbinews.co.rw