Coronavirus: Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Trump

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ibiganiro byiza na Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo biganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse no ku bufasha Perezida Trump ubwe ndetse n’ubutegetsi bwa Amerika muri rusange biyemeje gukomeza guha u Rwanda mu rwego rwo kurufasha guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame yavuze ko ubwo bufasha ari inkunga ishimishije kandi y’ingirakamaro.

Amakuru y’ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi atangajwe mu gihe hari andi makuru na yo yatangajwe na Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, avuga ko Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zongeye guha u Rwanda inkunga ya miliyoni enye z’amadolari ya Amerika, hafi miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda, yo gufasha kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Miliyoni eshatu z’amadolari (miliyari 2.8 z’amafaranga y’u Rwanda) yatanzwe mu buryo butaziguye n’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) ashyirwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC).

Aya mafranga azakoreshwa mu kongerera laboratwari ubushobozi n’umutekano, ndetse akazanakoreshwa mu gutanga amahugurwa ku bajyanama b’ubuzima mu turer twose 30.
Hari kandi akabakaba miliyari y’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’Abanyamerika, binyuze mu kigo cya Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID), azongerwa kuri miliyoni y’amadolari y’inkunga yatanzwe mbere binyuze muri gahunda yiswe ‘Ingobyi’, yatangajwe ku ya 4 Mata 2020, ndetse akazanakoreshwa mu kwita ku mpunzi ziri mu Rwanda.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yagize ati “Amerika yishimiye ubufatanye bukomeye dufitanye n’u Rwanda mu buzima rusange. Twese hamwe turimo gukoresha uburyo bwa ‘Twese Abanyamerika”.

Ati “Twese hamwe! Ababiri baruta umwe. Abagiye inama Imana irabasanga”.

Mu myaka 20 ishize, Leta zunze ubumwe za Amerika zashoye miliyari 1.5 y’amadolari ya Amerika mu bikorwa by’ubuzima rusange mu Rwanda, ubufasha bwafashije u Rwanda kuzamura umusaruro w’ubuzima ku bibazo byinshi birimo malariya, igituntu, ndetse n’agakoko gatera SIDA.

@igicumbinews.co.rw