Coronavirus: Polisi iraburira abashoferi batwara abantu binyuranyije n’amabwiriza
Ku ifoto ni umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera
Polisi y’u Rwanda iraburira bamwe mu batwara ibinyabiziga barimo gukora ibinyuranyije n’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bakavana abagenzi mu mujyi wa Kigali babakabajyana mu zindi ntara cyangwa bakabinjiza mu mujyi wa Kigali nyamara bitemewe.
Inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 26 Kanama yahagaritse ingendo rusange zihuza umujyi wa Kigali n’ibindi bice by’igihugu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera arakangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amabwiriza yo kurwanya no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Aributsa abafite ibinyabiziga byabo bwite ko n’ubwo bemerewe kubigendamo ariko bagomba kwirinda kubikoresha mu buryo bw’ubucuruzi batwara abagenzi.
Yagize ati “Abafite ibinyabiziga byabo bemerewe kubigendamo ariko ntibagomba kubikoresha mu buryo bw’ubucuruzi ngo babitwaremo abagenzi babajyana cyangwa babavana ahantu hatemerwe kugendwa. Ibi kandi biranareba abatwara za moto kuko bo biroroshye kwambutsa abantu banyuze mu nzira zihishe.”
CP Kabera yibukije abantu ko uzafatirwa muri ibyo bikorwa binyuranyije n’amategeko azaba yikururiye ibyago n’ingaruka zikomeye. Yavuze ko abo bantu baba batwara rwihishwa wasanga baba bafite ubwandu bwa COVID-19.
Yagize ati “Abantu mukura cyangwa mujyana ahantu runaka bashobora kuba barwaye Koronavirusi, icyo gihe muzaba mugize uruhare rwo gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19 mu bindi bice by’igihugu.”
Yakomeje agaragariza abaturarwanda ko uko imibare y’abandura igenda yiyongera ari nako abantu bakagombye kuba maso bakagabanya ingendo zitari ngombwa. Yabibukije ko imibare myinshi itangwa n’inzego z’ubuzima ku bwandu bwa COVID-19 abenshi ari abatuye mu mujyi wa Kigali ari nabyo biherutse gutuma amasoko abiri yo mu mujyi wa Kigali afungwa by’agateganyo. Ibi bikaba byaranatumye Leta ifata icyemezo cyo kuba ihagaritse ingendo rusange hagati y’umujyi wa Kigali n’izindi ntara z’igihugu.
CP Kabera yagize ati “Buri muntu akwiye kumenya ko Koronavirusi yica, ubu mu Rwanda dufite abantu 16 bamaze guhitanwa nayo. Ibi biratuma buri muntu agomba gufata ingamba ku giti cye akubahiriza amabwiriza Leta itanga yo kurwanya iki cyorezo.”
Yakanguriye abaturage gukomeza kwambara agapfukamunwa, kwambara agatambaro imbere y’ingofero yabugenewe igihe bagendeye kuri moto,gukaraba mu ntoki no gukoresha umuti wica udukoko, gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana ndetse no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.
Mu zindi ngamba inama y’abaminisitiri yemeje tariki ya 26 Kanama harimo ko buri muntu agomba kuba yageze iwe mu rugo saa moya z’umugoroba kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo. Ibigo bya Leta byasabwe kubaganya umubare w’abakozi bakava kuri 50% bakagera kuri 30%.
Umuvugizi wa Polisi yaburiye abantu kwirinda guhurira ahantu hamwe bari mu birori, mu cyumweru gishize abantu bagera kuri 35 bashyizwe mu kato banategekwa gupimwa COVID-19 nyuma y’aho bari bamaze gufatirwa muri hoteli bari mu gitaramo kiswe “Les Samedis Sympas”.
@igicumbinews.co.rw