Coronavirus: Polisi yasohoye urundi rutonde rw’abashoferi barenze ku mabwiriza

Ku ifoto ni Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera.

Polisi y’u Rwanda yasohoye urundi rutonde rw’abantu 87 barenze kumabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, amabwiriza arimo kutarenza isaha ya saa tatu bataragera aho bataha bakagerekaho no gusuzugura amabwiriza bahabwa n’abapolisi iyo babahagaritse muri iryo joro.

Kuva Leta yashyiraho amabwiriza avuga ko buri muturarwanda agomba kuba yageze aho ataha mbere ya saa tatu  z’ijoro Polisi y’u Rwanda ntiyigeze ihwema kugenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa ndetse igashyira mu bikorwa iyubahirizwa ry’ayo.

Guhera tariki ya 27 Nyakanga hagaragaye abandi bashoferi bagera kuri 87 batwara ibinyabiziga barenze kuri ayo mabwiriza ndetse banagerekaho gusuzugura amabwiriza bahawe n’abapolisi  babahagaritse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP)  John Bosco Kabera akangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza Leta iba yatanze ndetse no gukurikiza amabwiriza bahabwa n’abapolisi bari mu kazi cyane ko abahagarikwa barengeje isaha ya saa tatu bataba bagiye gufungwa nk’uko bamwe babitekereza.

Kanda hano: Urutonde rw’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yagize ati  “Nta muntu ukwiye kwanga kujya aho abapolisi bamubwiye kujya igihe yarengeje amasaha yagenwe kuko ntawe uba ugiye gufungwa. Polisi igira za kasho ifungiramo abanyabyaha, aboherezwa muri ariya ma sitade baba bagiye kumvwa impamvu zabo nyuma bakaganirizwa abo impamvu zabo zumvikana bagasubizwa ibyangombwa byabo bagataha abo zitumvikana ibinyabiziga bigafatirwa bagacibwa amande. Biba biri no mu rwego rwo kurwanya umuvundo w’ibinyabiziga biba biri mu muhanda”.

CP  Kabera akomeza avuga ko bamwe mu bashoferi b’ibinyabiziga biha gusuzugura abapolisi nyamara bakirengagiza ko basigaranye bimwe mu byagombwa byabo, ari nabyo bazahareraho babashakisha.  Polisi y’u Rwanda igira inama buri mushoferi wese wibonye ku rutonde cyangwa azi ko atubahirije amabwiriza yahawe n’abapolisi ko yahita yishyikiriza ubuyobozi bwa Polisi agakemurirwa ikibazo cye.

Abari mu mujyi wa Kigali bagana ku kicaro cy’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda kiri ku Muhima, abari mu ntara bagana ku biro bya Polisi ku ntara cyangwa ku biro bya Polisi mu karere,  Abatazabyubahiriza baramenyeshwa ko bazashakishwa ibinyabiziga byabo bifatirwe.

Twabibutsa ko ku ikubitiro Polisi yasohoye urutonde rw’abashoferi bagera kuri 498 barenze ku mabwiriza yo gutwara  ibinyabiziga nyuma ya saa saa  tatu z’ijoro,  495 bakaba bari bafatiwe mu mujyi wa Kigali, nyuma iza gusohora urundi rwariho abantu 78. Kuri ubu yasohoye urundi rutonde rw’abanmtu bashoferi 87.

Mu bihe bitandukanye Polisi yagiye igaragaragaza urutonde rw’abantu barenze kuri ayo mabwiriza kuva muri Mata 2020, ku rutonde rwa mbere rwari rugizwe n’abantu 498 muri bo kugeza ubu 280 nibo bamaza kwishyikiriza Polisi, naho urutonde ruheruka rwari rugizwe n’abantu 72 magingo aya 51 nibo bamaze kuzana ibinyabiziga byabo.

@igicumbinews.co.rw