Coronavirus: U Rwanda rwatangaje icyo rurimo gukora kugirango rukumire ubwandu mu bashoferi bava Tanzania

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Tanzania ibiganiro ku buryo bwo gupima Coronavirus mu bashoferi b’amakamyo, nyuma y’uko ubwandu muri icyo cyiciro bukomeje kwiyongera kandi bakabaye bapimirwa mu gihugu batangiriramo urugendo.

Ni igikorwa kirimo kuba mu gihe Tanzania ikomeje gufata ko yamaze kurangiza icyorezo cya Coronavirus ndetse ibikorwa birimo imikino, amashuri n’ubukerarugendo rusange birimo gufungurwa, mu gihe u Rwanda rukomeje kubigendamo gake.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb Gatete Claver yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda rwakoze ibishoboka mu koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa hanirindwa ko uru rwego rwagira uruhare mu gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus, kuko abashoferi bahuraga n’abantu batandukanye mu nzira banyuramo, bakaba bakwirakwiza ubwandu mu gihe batapimwe.

Ingamba ya mbere yashyizweho ni uko serivisi zo kugenzura ibicuruzwa muri gasutamo zimuriwe ku mipaka, aho hari abashoferi bahagera bagapakurura bagasubira inyuma, hakabaho guhinduranya abashoferi uvuye hanze ntiyinjire mu gihugu cyangwa umuzigo ukaba wahita ushyikirizwa indi modoka.

Hari n’uburyo bw’uko abatwaye ibintu byangirika vuba cyangwa ibikomoka kuri peteroli, baherekezwa na polisi kugera aho bapakururira, bunakoreshwa ku bashoferi bambukiranya igihugu bagiye mu kindi, bakagezwa ku mupaka.

Minisitiri Gatete yakomeje ati “Ibyo byose bikaba ku bantu bose bazanye amakamyo, waba uri Umunyarwanda, waba uri Umutanzania, waba uri Umunyakenya, waba uri umunya-Uganda, Umurundi, abantu bose bakora kuri uyu muhora wo hagati cyangwa bakora ku muhora wa ruguru, bose bafatwa kimwe.”

Kugira ngo ubucuruzi burusheho koroha, ibihugu byemeranyije uburyo bwo gupima Coronavirus abashoferi b’amakamyo bose binjira mu gihugu, aho ku mupaka wa Kagitumba bibera i Nyagatare, na Kirehe ku mupaka wa Rusumo.

Minisitiri Gatete yakomeje ati “Ni ukugira ngo buri mushoferi bamwereke ukuntu ahagaze, mu by’ukuri iyo basanze urwaye nawe urabimenya ukihagarika cyangwa ubwawe ntiwongere gukora, waba uri umunyarwanda ukavurirwa hano, ariko waba uri Umutanzania noneho ukavurirwa iwabo, ahangaha niko byakorwaga.”

Uburyo bwo gupima bwanashyizwe i Rusizi na Rubavu, kugira ngo abahoferi b’amakamyo hagati y’u Rwanda na RDC bakomeze imirimo yabo nta nkomyi.

Ubu buryo bwo gupima abashoferi bose bwemeranyijweho mu rwego rw’umuhora wa ruguru uhuza Kenya ku cyambu cya Mombasa, Sudani y’Epfo- Uganda n’u Rwanda, byemezwa ko buri mushoferi w’ikamyo agomba gupimirwa aho atangirira urugendo, ku buryo iyo arwaye atagenda.

Ni gahunda u Rwanda rwanaganiriyeho na Tanzania ku bavana ibicuruzwa i Dar es Salaam, ndetse u Rwanda ruvuga ko rwabyubahirizaga “ijana ku ijana”kimwe n’izindi ngamba zemejwe.

Minisitiri Gatete yakomeje ati “Ikintu wenda turimo tuganira nabo, twemeranyije ko impande zombi zigomba gupima abashoferi, ni ukuvuga abavuye Dar es Salaam bagapimwa na Tanzania, natwe tugapimira hano kugira ngo bifashe ba bashoferi, urwaye abanze yivuze mbere yo gukomeza akazi ke.”

“Ni nayo mpamvu natwe ubwacu ubu twanabasabye kugira ngo tuganire, cyane cyane ku kibazo kiduhangayikishije cyane kijyanye no kugira ngo turebe uko twapima abantu bose dufatanyije, atari u Rwanda gusa rugomba gupima abashoferi, ariko twese dufatanyije kuko iki ni ikibazo duhuriyeho twembi, kugira ngo noneho ubucuruzi bukomeze nta kibazo.”

Yavuze ko iki atari icyorezo cy’igihugu kimwe urebye ingaruka kimaze kugira ku rwego mpuzamahanga, kandi ari icyorezo abahanga babonye, kitagibwaho impaka.

Minisitiri Gatete yavuze ko bijyanye n’uko ikibazo kimeze, igihe bidashobotse ko abantu bapimirwa muri Tanzania, ibihugu byombi byafatanya bigapimira hamwe, ariko abatwara amakamyo bakizera ko uzarwara azitabwaho.

Nta vangurwa rikorwa mu bashoferi

Mu minsi ishize ubuyobozi bwa Tanzania na bamwe mu batwara amakamyo bumvikanye bavuga ko batemererwa kugera mu Rwanda kubera icyorezo cya Coronavirus, bavuga ko bavangurwa ugereranyije n’abashoferi bo mu bindi bihugu.

Minisitiri Gatete yavuze ko ku bufatanye n’abatumiza ibintu mu mahanga, hemejwe ko abashoferi binjira mu gihugu bagomba kugira uko bafatwa, bakarara ahantu hamwe ntibahure cyane n’abaturage.

Yakomeje ati “Nta n’umwe tuvangura, bose tubafata nk’abashoferi, baba baturutse muri Tanzania, mu Rwanda, Kenya, u Burundi, Uganda cyangwa ahandi, igihe cyose urimo gutwara muri uyu muhora. Niba ari ugupakurura imizigo ni buri wese, niba ari uguhererekanya umuzigo ni buri wese, niba ari uguherekezwa kugeza aho umuzigo ugiye nko ku bikomoka kuri peteroli cyangwa imizigo yangirika vuba, ni kuri buri wese.”

“Niyo mpamvu twashyizeho ahantu bashobora kurara hano muri Kigali, harazwi, baherekezwa ku kiguzi cya Guverinoma, aho hantu ni aha leta, ariko abatumiza imizigo nibo bishyura ibiribwa. Ibyo bituma abashoferi batuza mu rwego rwo gukora imirimo yabo, ariko n’abapakururira ku Rusumo bakora ingendo nyinshi kuko urapakurura ugasubirayo ukazana ibindi, ni mu nyungu za buri mushoferi.”

Yavuze ko u Rwanda na Tanzania barimo gutegura inama ishobora kuba igihe icyo aricyo cyose, kugira ngo haganirwe ku bibazo bihari harimo n’icyo gupima.

Yakomeje ati “Nta muntu n’umwe tuvangura, niba uri umushoferi utwaye ibishobora kwangirika, ibikomoka kuri peteroli, wambuka umupaka, waba uri Umunyarwanda, Umutanzania, Umurundi, Umunyakenya, umunya-Uganda cyangwa ubundi bwenegihugu, uraza ugaherekezwa aho ugiye cyangwa niba wambuka undi mupaka, nta mwihariko ubaho waba umunyarwanda, bose bafatwa kimwe kandi barengerwa mu buryo bumwe.”

“Numvise hari abavuga ko bamwe mu banyatanzania batemererwa kuza i Kigali, ntabwo ari ukuri, ntabwo aribyo. N’ubu muri aha hantu hashyizweho barara, uzahasanga Abatanzania, abanya- Uganda, abanya-Kenya, Abarundi, Abanyarwanda, bose baguma ahantu hamwe, nta bwenegihugu buvangurwa, tubafata nk’abantu badufasha mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.”

Minisitiri Gatete avuga ko ubucuruzi bwabukiranya imipaka magingo aya bwifashe neza, aho amkamyo yinjira ku mupaka wa Rusumo mu masaha 24 abarirwa hagati ya ya 400-500 nubwo hari igihe arenga. Ku mupaka wa Kagitumba aba ari hagati ya 45 -60 buri munsi naho ku wa Cyanika ni hagati ya 9-15 ku munsi.

@igicumbinews.co.rw