Coronavirus: Umujyi wa Kigali watangaje impamvu washyizeho guca amafaranga abarenga ku mabwiriza

Abatubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali bashyiriweho ibihano bikaze birimo amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10,000) kugera kuri miliyoni (1,000,000).

Abayobozi b
Abayobozi b’Umujyi wa Kigali basobanuriye abanyamakuru impamvu hashyizweho ibihano by’amafaranga ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ibi ni ibyatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 3 Nzeri 2020 n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, nyuma y’uko inama Njyanama iteranye igasanga abakomeje kurenga kuri aya mabwiriza bakwiye guhabwa ibihano.

Nyuma yo gusanga abatuye Umujyi wa Kigali bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, nyamara ntako ubuyobozi butagira ngo bukore ubukangurambaga butandukanye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, abarenga kuri ayo mabwiriza yaba abaturage, inzego za Leta n’iz’abikorera bagiye kujya batanga amande y’amafaranga n’ibindi bihano birimo kujyanwa ahabugenewe bamara atarenga 24.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yatangaje ko batagamije guca abantu amafaranga ahubwo igishyizwe imbere ari ubuzima buzira COVID-19 by’abatuye Kigali.

Yagize ati “Intego ni uko twegera wa muturage tukamusobanurira neza, kuko twatangiye tudapfusha abantu none ubu bari gupfa, icyatumye dushyiraho ibihano by’amafaranga ni uko tumaze igihe cy’amezi twigisha abantu ariko imibare ikaba ikomeje kwiyongera.”

Uretse abaturage basanzwe n’ibigo bikomeye ndetse n’amazu y’abikorera akorerwamo ubucuruzi atazajya yubahiriza ibisabwa na yo azajya acibwa amafaranga menshi.

Ikibazo cy’abana batubahiriza amabwiriza yo kwirinda na bo bakomeje kugaragara hirya no hino ababyeyi babo bazajya bacibwa amande kuko babafite mu nshingano nk’uko umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza Umutoni Gatsinzi Nadine yabitangaje.

Yagize ati “Umwana uri hejuru y’imyaka ibiri utubahirije amabwiriza yo kwirinda nko kwambara agapfukamunwa, bizajya bibazwa umubyeyi we, n’umubyeyi ufite umwana uri mu muhanda agomba kumenya ko umwana yatahiye igihe kandi ari kwirinda.”

Ibigo bya Leta n’ibyigenga bitubahirije 30% na 50% y’ubwitabire na byo bizajya bicibwa amafaranga kuva ku bihumbi ijana na mirongo itanu (150,000) kugera kuri miliyoni (1,000,000).

Umujyi wa Kigali kandi wibukije ko uzahanwa inshuro zirenze ebyiri, bizafatwa nko kwigomeka ku buyobozi bw’igihugu akazakurikiranwa n’inzego z’umutekano n’iz’ubutabera akagezwa n’imbere y’inkiko agahanishwa ibiteganywa n’amategeko.

@igicumbinews.co.rw