Coronavirus: Xavi wakiniye FC Barcelone yatanze Miliyari yo gufasha ibitaro bya Barcelone

Xavi Hernandez wakiniye FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Esipanye n’umugore we batanze miliyoni y’amayero arengaho gato miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda , ku bitaro by’umujyi, mu gufasha kurwanya icyorezo cya coronavirus.

Nk’uko byatangajwe n’ibitaro Xavi yatanzeho amafaranga, byagize biti, “Xavi Hernandez na Nuria Cunillera batanze miliyoni y’amayero ku bitaro, kugira ngo tubashe guhangana na coronavirus, bakoze cyane kudufasha ndetse no kudutera inkunga, twese nidufatanya tuzayitsinda (coronavirus).”

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Xavi yagize ati, “njye na Nuria, twateye inkunga ibitaro bya Barcelona, kugira ngo turusheho kurwanya coronavirus. Mwakoze kwakira ubufasha bwacu, kandi ibi bitaro bikeneye ibikoresho bihagije kugira ngo babashe kwita ku buzima bw’abarwayi.”

Xavi watwaye igikombe cy’isi atwara ibikombe 2 by’irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu byo kumugabane w’Uburayi mu mupira w’amaguru (European champion), ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Esipanye, kuri ubu afite akazi ko gutoza mu ikipe ya Al-Sadd yo muri Quatar, akaba ari mu biganiro n’ikipe ya Barcelona yahozemo ngo ajye kuyitoza, asimbure umutoza Ernesto Valverde wirukanwe mu kwezi kwa mbere kwa 2020.

Lionel Messi, Pep Guardiola, Rafael Nadal na Pau Gasol ni bamwe mu byamamare bizwi muri siporo ya Esipanye, bamaze gutanga inkunga kugira ngo bafatanye n’abandi mu rugamba rwo kurwanya coronavirus.

Kuri ubu Esipanye yose irafunze, kuko ejo ku wa gatandatu nicyo gihugu cya kabiri cyagize impfu nyinshi ku munsi wose, aho batangaje ko umunsi w’ejo gusa hapfuye abantu bagera kuri 809.

Aha muri Esipanye abantu bamaze guhitanwa n’icyi cyorezo baragera ku bihumbi 11,744 ni igihugu cya kabiri nyuma y’Ubutariyani mu kugira impfu nyinshi zatewe na corornavirus itaragagabanya umuvuduko, kuko umubare w’abanduye vuba aha uragera kuri miliyoni ebyiri.

@igicumbinews.co.rw