Coronavirus y’igikatu yageze mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko hari ibimenyetso simusiga birimo kwerekana ko mu Rwanda, haba harageze ubwoko bushya bwa COVID-19 yitwa Delta, yagaragaye bwa mbere mu gihugu cy’Ubuhinde, iyi ikaba arimbi cyane kurenza izindi zagiye zhinduranya muri iyi minsi zirimo iyitwa Alpha yagaragaye bwa mbere mu Bwongereza n’iyitwa Beta yagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo.



Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yabwiye RBA, ko hari indi Virus ya Corona, yitwa Delta yaba yamaze kugera mu Rwanda Kandi ikaba yaratangiye gufata abaturage. Ati: “Nkuko bigaragara ibipimo turimo gukora birimo kutwereka ko ibimenyetso simusiga bya Delta i hari mu Rwanda, Turabibona, Kandi niyo uganiriye n’abaganga bavugana n’abarwayi, bakubwira ko umurwayi ubungubu wa Covid-19 aza afite Ibimenyetso bitakundakanye ni bya mbere,  bigaragara mugihe cyo gusuzuma abarwayi”.

Minisitiri Dr Ngamije Daniel yakomeje avuga ko, Kandi ubu abarwayi barimo kuza kwa muganga bafite Ibimenyetso bidasanzwe. Ati: “Ubungubu abarwayi barimo kuza kwa muganga bataka cyane umutwe, ibi ntibyari bisanzwe, ikindi kandi barimo kuza bavuga ko bananiwe cyane ndetse no guhumeka bigoye, nikigaragaza ko ubu bwoko bushya bwa Delta bufite imbaraga, Kandi bukaba buteye inkeke bitewe n’uburyo abantu barimo kwandura Covid-19”.



Dr Ngamije, agaragaza ko imibare irimo kugaragara itari yarigeze igaragara ukurikije mu mezi abiri ashize, akavuga ko umuntu kuri ubu ufite ubundi burwayi, ubu bwoko bushya bwa Delta burikuza bwa mucengera mu mubiri bukamuhuhura, arinabyo birimo gutuma abantu benshi bapfa.

Minisiteri y’Ubuzima Ivuga ko kugirango harandurwe COVID-19, hagomba gushyirwa imbaraga mu bikorwa byo gukingira. Ivuga ko u Rwanda rwamaze kuganira n’abakora urukingo rwa Pfizer kuburyo hitezwe Miliyoni 3,5 z’inkingo zigomba kwinjira mu gihugu.

Abantu hafi ibihumbi 400 bamaze gukingirwa mu Rwanda, gahunda yo gukingira abantu benshi irasubukurwa kuri uyu wa gatanu,  mu bitaro birimo ibya Kibagabaga, Muhima na Masaka, hanyuma guhera Tariki ya 12 Nyakanga 2021, gukingira bizakomereza i Rubavu, Dore ko biteganyijwe ko buri cyumweru u Rwanda ruzajya rwakira inkingo.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima(OMS), rivuga ko amoko mashya ya Coronavirus akwirakwira mu buryo bwihuse ariyo arimo kwenyegeza inkubiri ya gatatu y’iki cyorezo muri Afurika, ishobora kuza ari simusiga haramutse hadakajijwe ingamba.

OMS ivuga ko ubwoko bushya bwa Delta bumaze kugaragara mu bihugu 16 byo muri Afurika, inkubiri y’ubu bwoko kugeza ubu niyo mbi ibayeho kurenza izindi zabanje.

Ibipimo bya vuba bigaragaza ko 97% by’abapimwe muri Uganda basanze baranduye Coronavirus ya Delta, mu gihe Muri Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo, ho basanze 79% by’abapimwe aribo bayanduye, ibihugu byose bituranye n’u Rwanda.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: