Coronavirus yishe Uwahoze ari Umuyobozi w’ikipe ya Marseille

Pape Diouf yari afite imyaka 68, wayoboye ikipe yo mu bufaransa yitwa Marseille yitabye imana azize icyorezo cya coronavirus. Yari arwariye mu gihugu cya Senegali, nyuma yo kwandura indwara ya coronavirus, agahita aba umurwayi wa mbere wari uyanduye muri iki gihugu. Ejo hashize tariki ya 31 Werurwe 2020, bamujyanye mu bufaransa mu gace ka Nice ngo avurirweyo.  

Diouf yavukiye muri Chad ariko yari afite ubwenegihugu bwa Senegali n’Ubufaransa, yayoboye Marseille hagati y’umwaka wa 2005 na 2009, akaba yarubatse iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’Ubufaransa mu mupira w’amaguru cya 2010.

Yabaye umunyamakuru ndetse yongera kuba (agent) bamwe baranga bakanagurisha abakinnyi, aho abenshi bamwibuka ko ariwe wazanye Didier Drogba muri Marseille mu mwaka wa 2003-04, yakoreye ikinyamakuru cyitwa La Marseillaise, mbere y’uko aza kuba umuyobozi w’ikipe ya Marseille ikinira ku kibuga Velodrome.

“ni umwanya wari ukomeye, ariko yarwanishije amenyo ndetse n’inzaara, atsindira imitima y’abafana ba Marseille”.  ibi byatangajwe n’umuyobozi wa Marseille uriho ubungubu witwa Jaques-Henri Eyraud.

Niwe muyobozi w’umwirabura wayoboye imwe mu makipe akomeye ku mugabane w’Uburayi, aho abafana benshi bagaragaje ko yari azi kuyobora, bagira bati, “Pape azaguma mu mitima y’abafana ba Marseille (Marseillais) ibihe byose, nk’umwe mu banyabugeni babayeho mu mateka y’ikipe yacu”.

Perezida w’igihugu cya Senegali nyakubahwa Macky Sall yahaye uyu mugabo icyubahiro abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati, “yagize umwanya ukomeye muri siporo. Mw’izina ry’igihugu twihanganishije umuryango we”.

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News