Cuba: Abaturage bariye karungu bakomeje imyigaragambyo

Mu gihugu cya Cuba, Ibihumbi by’abaturage bakomeje imyigaragambyo ifatwa nk’ikomeye kurusha indi yose yakozwe mu myaka myinshi ishize.



BBC iravuga ko aba bigabije imihanda iri mu mijyi itandukanye cyane iyo ku murwa mukuru Havana.

abari kuyikora bitwaje ibyapa biriho amagambo arimo avuga ngo ubutegetsi bw’igitugu hasi.



Mu kubasubiza, igipolisi cyakoresheje imyuka iryana mu maso ndetse kinakubita indembo bamwe muri bo.

Muri rusange Abanya-Cuba baravuga ko barakajwe n’igwa y’ubukungu,kongeraho kuba bavuga ko babangamiwe n’ubwisanzure bwabo bunigwa.

Si ibyo gusa kandi kuko abaturage bari kunenga uko abategetsi bitwaye ku cyorezo cya COVID-19, aho imibare yakomeje gutumbagira cyane muri iyi minsi.

Abigaragambya barasaba ko gahunda yo gukingira yihutishwa kandi ikagera kuri benshi.

Umwaka ushize, ubukungu bwa Cuba bugenzurwa cyane na Leta bwaguyeho 11%, niko kugwa gukomeye kurusha ikindi gihe mu myaka hafi 20 ishize.

Cuba izahajwe n’iki cyorezo hamwe n’ibihano bya Amerika.

Nyamara n’ubwo abaturage bamwe bari kwiyama leta kubera ibyo bayinenga, kurundi ruhande hari abandi bantu nabo babarirwa mu bihumbi bagiye mu mihanda gushyigikira leta nyuma y’uko Perezida abasabye kuri televiziyo kujya kurengera impinduramatwara, akomoza ku yo mu 1959 yashyizeho ubutegetsi bwa gikomunisti, bwashyizeho Uwahoze ayobora iki gihugu Fidel Castro, ari nabwo buyobora kugeza ubu.

Perezida wa Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika, Joe Biden, irebana ayingwe na Cuba, yashyigikiye abigaragambya asaba iki gihugu kutabahutaza.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: