Depite Dr.Frank Habineza yasabye RURA kwegura niba idashoboye gukorera abanyarwanda

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije akaba n’umudepite,Dr.Frank Habineza yasabye Urwego ngenzuramikorere kwegura niba rudashoboye gukorera abanyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 muri iki gitondo,Dr.Frank Habineza,yavuze ko ibiciro RURA yashyizeho bibogamiye cyane ku bashoramari aho kuba barabikoze bagendeye ku bushobozi n’imvune z’abaturage,bagizweho ingaruka z’ubukungu na COVID-19.

Hon. Frank Habineza yagize ati: “Ntago bikwiye ko amafaranga y’ingendo yongerwa. Turasaba ko RURA yikosora ikamanura ibiciro. Ibi ntago tubyemera rwose.”

Frank Habineza yavuze ko kuba abaturage bamwe baratakaje akazi kubera ingaruka za COVID-19, ndetse n’abakoraga bakaba batarakoraga uko bikwiye, no kuba kandi ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaramanutse ku isi hose, ntacyo RURA yari gushingiraho izamura ibiciro by’ingendo maze igasonga ubukungu bwa rubanda bwari busanzwe bwarahungabanye.

Yaboneye gusaba abayobozi ba RURA kwegura ku nshingano zabo kuko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya rubanda.

Ati: “Ndasaba abayobozi ba RURA kwegure niba bananiwe gukorera abanyarwanda. RURA ni abanyarwanda, batuye mu Rwanda kandi bakorera abanyarwanda, bazakora ibyo abanyarwanda bashaka. Niba batabikoze bakwegura.”

Kuwa 14 Ukwakira 2020,nibwo RURA yatangaje ibiciro bishya by’ingendo nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukwakira 2020, ikanzura ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu buzuye ku bagenda bicaye mu gihe izifite imyanya igendamo abahagaze izajya yakira kimwe cya kabiri cyabo.

RURA yatangaje ko igiciro gishya cyagabanutseho amafaranga make kuko mu ngendo zihuza intara, cyavuye kuri 30.8 Frw kigera kuri 25.9 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mu Mujyi wa Kigali cyavuye kuri 31.9 Frw kigera kuri 28.9 Frw ku kilometero.

Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema yavuze ko barakomeza gukora n’izindi nzego harebwa ubundi buryo abaturage bakoroherezwa, gusa ngo ibiciro ntibigiye kuvugururwa.

Mu kiganiro yagiranye na RBA,yasobanuye ibyashingiweho ngo ibiciro by’ingendo bivugururwe ndetse yemeza ko bitazahindurwa kuko byakoranwe ubushishozi.

Yagize ati “Turumva uburemere bw’ibibazo bihari byatewe na Covid-19 birimo n’ubukene.Turashaka igiciro gikwiriye kitaremereye umuturage ariko n’utanga serivisi nawe abone uburyo bwo kuyitanga.Ikindi twarenzaho turi kuganira n’inzego zinyuranye kugira ngo dushaka ubundi buryo bushoboka bwafasha wa muturage kugira ngo adakomeza kuremererwa cyane.

Uyu munsi sinavuga ngo tugiye kuvugurura ibiciro kuko tuba twarabyizeho,tuba twaragenzuye,twarakoranye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Imari,BNR,n’izindi.Ikibazo ntabwo kiri mu mibare ahubwo kiri mu bibazo biriho ubushobozi bukeya.Turashaka gufasha umuturage ngo ataremererwa cyane.

@igicumbinews.co.rw