Deriby y’Abaturanyi: Sina Gérard AC yiteguye kwakira Gicumbi FC

Umukino wiswe Deribi y’Amajyaruguru uraba ku munsi wa 16 wa Shampiyona, aho Sina Gerard AC izakira Gicumbi FC kuri stade yabo ya Nyirangarama. Aya makipe yombi nubwo mu cyumweru cyashize nta nimwe yabonye inota, arimo gukaza umurego kugira ngo ashake umwanya wa mbere.

Ange Albert Tuyishimire, Team Manager wa Sina Gerard AC, mu kiganiro yagiranye na igicumbinews.co.rw, yagaragaje ko biteguye neza kwakira Gicumbi FC. Yagize ati:
“Hhha mbere na mbere mbanje guha abafana ndetse n’ikipe ya Gicumbi ikaze hano iwacu kuko nk’uko uhazi twakira neza abatugendereye. Turizera ko Gicumbi, nk’uko mubizi isanzwe yakirira i Kigali, noneho tuzayakira hano ni murugo. Turasaba abantu bose bashaka kwihera ijisho uyu mukino ko bazinduka kuko abafana baratangira kwinjira saa yine. Bitewe n’uko ejo tubafitiye udushya twinshi, ababasusurutsa guhera saa yine. Abantu bose baze barebe umupira usukuye uzatuma bishima mu buryo ubwo ari bwo bwose.”




Yongeyeho ko Gicumbi FC ari umukeba w’ibihe byose, bityo bose bazakora cyane kugira ngo nibura ikipe imwe izamuke mu cyiciro cya mbere. Yemeje ko uyu mukino ubaye Deribi y’Amajyaruguru ari ikintu gikomeye cyane.

Ku rundi ruhande, Antoine, Umunyamabanga Mukuru wa Gicumbi FC, nawe yatangaje ko uyu mukino bawufata nk’uw’imbere mu rugo, asaba abafana kuza gushyigikira ikipe yabo. Mu magambo ye, yagize ati:
“Mu itsinda ryacu ni ikipe turimo guhangana nayo, ni umukeba wacu rero dushaka kuyikuraho amanota atatu. Abakinnyi bameze neza kandi intego ni ukubona amanota ku makipe akomeye duhanganye. Ni ikipe duturuka hamwe rero tugomba gukinira ishema mu buryo bwose tukabona amanota. Yego urabizi dukorera i Kigali, ariko abafana barimo gukorera hamwe. Aho kunyura Kigali, baraza kunanuka kuri base, ni show izaba ikomeye. Namwe muzaba muhari, ndatekereza ko muzaza tureba umukino uryoheye ijisho.”

Yagarutse ku ishusho y’uyu mukino avuga ko mu myaka ibiri iri imbere bizaba ari Deribi nziza kandi ifite imbaraga. Yongeyeho ko uyu mwaka bawufata nk’umwaka w’ingenzi wo kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Aya makipe, yombi aharanira umwanya wa mbere, azahura nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize atakaje imikino yayo. Gicumbi FC kuri ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 28, mu gihe Sina Gerard AC iri ku mwanya wa kane n’amanota 24. Ese ni nde uzegukana amanota atatu y’ingenzi muri uyu mukino? Byose muzabikurikirana ku Igicumbi News Online TV no kuri www.igicumbinews.co.rw.




Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ikiganiro kirambuye kigaruka kuri uyu mukino ku Igicumbi News Online TV:

About The Author