Diamond yifurije abagore bakundanye bose umunsi mwiza w’abagore

Umuhanzi w’umunya-Tanzania, Naseeb Abdul Juma Issack, wamamaye nka Diamond Platnumz yatunguranye ku munsi mpuzamahanga w’abagore, atakagiza abo yakundanye nabo bose.

Uyu muhanzi yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram ku wa 8 Werurwe 2020, ubwo hizihizwaga uyu munsi wahariwe abagore ku Isi yose.

Ubu butumwa bwari buherekejwe n’amafoto y’abo yakundanye bose barimo Zari Hassan, Hamisa Mobetto, Tanasha Donna na Wema Sepetu.

Abandi bari bari muri iyi foto yabahurijemo ni umubyeyi we Sandra Kassim na bashiki be Esma Platnumz na Queen Darleen ndetse n’umukobwa we na Zari bise Tiffah Dangote.

Arangije ashyiraho ubutumwa ati “Umunsi mwiza w’abagore. Nywutuye aba abagore banjye bakomeye. Abagore batanze umusanzu ku buzima bwanjye. Batumye nkora cyane, nditanga, nkora amakosa, ndishima, ndarira ndetse bakabona ndi mwiza cyangwa mubi ariko ku iherezo byari urugendo rwanjye Uwiteka yari yaranyandikiye kugira ngo ngere ku wo ndi we kuri iyi si.”

Yongeyeho ko buri muntu unyura mu buzima bw’undi aba afite ibyiza n’ibibi ariko avuga ko tuba dukwiriye kubyemera tukabiha agaciro kuko biba byarabayeho ku mugambi w’Imana ngo bigire icyo bifasha ubuzima bwawe.

Ati “Buri muntu afite ibyiza bye n’ibibi kandi dukwiriye kwiga kubyemera kandi ugaha agaciro buri wese wakoze ku buzima bwawe nk’uko byari byateganyijwe n’Imana kuri bo ku kugeza aho uri uyu munsi. Umusanzu wabo ni munini niyo mpamvu urukundo rwabo n’agaciro bizahoraho iteka mu mutima wanjye. Aba ni abagore b’ikirenga kuri njye.”

Mu minsi yashize Diamond Platnumz yatandukanye na Tanasha Donna bari bamaze igihe bakundana ndetse banafitanye umwana w’umuhungu.

Tanasha yahise azinga utwe asubira iwabo muri Kenya we n’umwana we ndetse anasiba amafoto yose yari ari ku rubuga rwa Instagram yari ahuriyemo na Diamond Platnumz.

Uyu mukobwa yananditse ubutumwa agaragaza ko yababajwe na Diamond Platnumz yari yarahaye umutima we nyamara undi amuryarya atamukunda.

igicumbinews.co.rw