Didier Drogba yavuze impamvu yatandukanye n’umugore we

Uwahoze ari rutahizamu wa Chelsea n’ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire,Didier Drogba,yatangaje ko yatandukanye n’umugore we bari bamaranye imyaka 10 nyuma y’amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ari gukora ibisa n’imibonano mpuzabitsina n’undi mugore.

Uyu munyabigwi wa Chelsea w’imyaka 42 yatandukanye n’umugore we Lalla Diakate bahuye muri za 2000 mu mujyi wa Paris hanyuma baza gushyingiranwa mu mwaka wa 2011.

Drogba yahishe igihe kinini iby’urukundo rwe n’uyu mugore we ariko akateye k’imbuga nkoranyambaga katumye ibye bijya hanze.

Nyuma y’amafoto yashyizwe hanze bivugwa ko ari gusambana n’undi mugore,Didier Drogba,

Mu mafoto yagiye hanze,yagaragaje uyu mugabo wahoze ari icyamamare mu mupira w’amaguru ari gusomana byimbitse n’umugore utavuzwe.

Ayo mafoto aherekejwe n’amashusho,yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga aho uyu mugore wari kumwe na Drogba yari hafi kwambara ubusa.

Aya mashusho bivugwa ko yibwe,yagaragaje kandi uyu mugore ari kuruma ku rutugu Drogba ndetse uyu mugabo yavugaga ati “Araryohewe ari kunduma.”

Aya mashusho yagiye hanze yatumye Drogba ajya ku mbuga nkoranyambaga ze atangaza ko yatandukanye n’umugore we Lalla Diakite ukomoka muri Mali.

Yagize ati “Ntabwo ngira umuco wo kuvuga ubuzima bwanjye bwite hanze ariko kubera ibihuha byiriwe hanze uyu munsi ndashaka gutangaza ko mu mwaka ushize, njye na Lalla twafashe umwanzuro ukomeye wo gutandukana nyuma y’imyaka 20 turi kumwe.

Turacyakorana bya hafi.Intego yacu n’ukurinda abana bacu n’amabanga y’ubuzima bwacu bwite.Imana ibahe umugisha.”

Mu minsi ishize,Madamu Lalla yabwiye Abanyamakuru ati “Didier nanjye twahuye bwa mbere kuwa 10 Mutarama 2000 binyuze kuri nyirarume witwa Michel Goba wakinaga mu Bwongereza bari kumwe.Uko niko twahuriye ahitwa Morbihan mu mujyi wa Vannes.

Twajyanye gusura I Bamako mu rugendo ruto.Njye na Didier twasezeranye imbere y’Imana kandi kuri njye niko gusezerana nemera.Ndi umuyisilamukazi wo muri Mali ariko sinamuhatiriza guhinduka umuyisilamu.”

Asenga mu idini rye ngasenga mu ryanjye.Dufitanye abana 3 twishimiye.Mba mu rugo kugira ngo nite ku bana bacu.



@igicumbinews.co.rw