Didier Gomez wigeze gutoza Rayon Sports yagizwe umutoza wa SIMBA SC

Uwigeze kuba umutoza wa Rayon Sports, Umufaransa Didier Gomez Da Rosa, yagizwe umutoza mushya wa Simba SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Tanzania.

Didier Gomes watozaga El Merreikh SC yo muri Sudani, yerekanywe kuri iki Cyumweru nk’umutoza mushya wa Simba SC.

Yavuze ko yiteguye gukorana n’ikipe yasanze muri iyi kipe ndetse yizeza abakunzi bayo kuzabaha ibyishimo mu mikino n’amarushanwa ari imbere.

Ati “Ndashaka kubana na Simba igihe kirekire. Nishimiye kuba ndi hano kandi mfite amahirwe yo gukorana byinshi na benshi mpasanze mu gihe kiri imbere.”

Simba SC nta mutoza yari ifite nyuma yo gutandukana n’Umubiligi Sven Vandenbroeck washeshe amasezerano akerekeza muri ASFAR Rabat yo muri Maroc.

Didier Gomez Da Rosa w’imyaka 51, yatoje mu Rwanda hagati ya 2013 na 2014, afasha Rayon Sports kwegukana Shampiyona ya 2012/13 nyuma y’imyaka umunani yari imaze itayitwara.

Andi makipe yatoje nyuma yaho arimo Coton Sports, CS Constantine, JSM Skikda, Ethiopian Coffee, Horoya AC, Ismaily SC na El Merreikh yatandukanye na yo muri iki cyumweru.

 

Didier Gomes Da Rosa yagizwe umutoza mushya wa Simba SC

 

Umuyobozi Mukuru wa Simba SC, Barbara Gonzalez na Didier Gomes bashyira umukono ku masezerano

@igicumbinews.co.rw