Dj Miller yunamiwe mu bihembo bya Kiss Summer Awards

Ku ifoto ni  Dj Miller uherutse kwitaba Imana bitunguranye

Kuri uyu wa gatandatu twasoje tariki 12/09/2020 ibihembo bigamije guteza imbere umuziki nyarwanda bizwi nka Kiss Summer Awards byongeye gutangwa birangajwe imbere n’itsimda rigari ry’abanyamakuru barimo Sandrine Isheja, Arthur, Cyuzuzo, Uncle Austin, Antoinette ndetse na Keza Joannah.

Ibi bihembo bikaba byari biri mu nzengo zitandukanye nk’umuhanzi mushya w’impeshyi, indirimbo nziza y’impeshyi, umuhanzi mwiza w’impeshyi ndetse n’umu Producer mwiza w’impeshyi ndetse n’igihembo gishya kitari gisanzwe cyahawe umuntu wagize uruhare mu guteza imbere umuziki nyarwanda.

Muri ibi bihembo bya Kiss Summer Awards bifite umuterankunga mukuru Skol, habanje kuvugwa ibikorwa by’indashyikirwa abahataniraga ibi bihembo bakoze ku bahanzi hagakinwa indirimbo zabo ndetse no kuba producer hagacurangwa zimwe mundirimbo bagizemo uruhare.

Si ibyo gusa kandi kuko hafashwe n’umwanya muto wo kuzirikana nyakwigendera Dj Miller watabarutse mu kwezi kwa kane kuyu mwaka turimo wa 2020.

Abahanzi bahatanaga nk’abahanzi bashya ba summer harimo Kevin Kade, Calvin Mbanda, B Threy na Ariel Wayz.

Iki gihembo kikaba cyaratwawe na Kevin Kade agashyikirizwa igihembo na Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomi.

Nyuma haje gutangwa igihembo cy’umuntu wagize uruhare mu guteza imbere umuziki nyarwanda gihabwa Dj Bob anashimira abantu benshi bamufashije harimo umuryango we, itsinda rigari rya Kiss FM, anashimira byimazeyo The Ben ndetse  na Arthur Nkusi.

Nyuma y’ibyo haje guhembwa umuhanzi mwiza witwaye neza mu mpeshyi kurusha abandi hahembwa kunshuro ya kabiri Bruce Melody ahigitse The Ben, King James hamwe na Nel Ngabo.

Bruce Melody yashimiye cyane abafana be bamutoye ku nshuro ya kabiri bakamuhesha amahirwe yogutwara igihembo kitari cyoroshye.

Nyuma yo guhemba umuhanzi witwaye neza mu mpeshyi hahembwe umu producer wakoze neza kurusha abandi mur iyi mpeshyi ya 2020, hahembwa Made Beat ahigitse abandi ba producer nabo batoroshye nka producer Element, Knox Beat ndetse na Ishimwe Clement.

Ntibyarangiriye aho kuko hahembwe n’indirimbo nziza yahize izindi muri ino summer ya 2020 itwarwa n’indirimbo Igare ya Mico the Best itsinze izindi zabiciye nka Saa moya ya Bruce Melody, Do Me ya Marina na Queen Cha, ubushyuhe ya Dj Pius na Bruce Melody ndetse na Ntiza ya Mr Kagame na Bruce.

Mico the Best atwara iki gihembo yari yishimye cyane ashimira umuntu wese wagize uruhare mu itorwa rye avuga ko ari ubwambere atwaye igihembo nyuma y’imyaka myinshi amaze mu muziki akomeza ashimira avuga ko ashimira byimazeyo abamutoye kuko yibazaga ukuntu byagenda saa moya ya Bruce Melody iramutse imutsinze kandi ariwe wayiyandikiye akaba yaribazaga niba ataba ameze nka cya gisiga cy’urwara rurerure kimennye inda.

Gusa ku rundi ruhande avuga ko ntacyo byari kumutwara kuko zose ari ibihangano bye biri ku isoko.

REBA AMWE MU MAFOTO:

 

 

Isheja Sandrine, umunyamakuru wa Kiss FM ni uku yaserutse yambaye

 

Antoinette Niyongira yari yaberewe ubwo yinjiraga mu nyubako ikoreramo KISS FM mu kiganiro cyatangiwemo ibi bihembo

 

Antoinette Niyongira mu kiganiro cyatangiwemo ibihembo bya Kiss Summer Awards

 

Uncle Austin, umunyamakuru wa Kiss FM akaba n’umuhanzi, yaje yambaye byiyubashye mu bihembo bya Kiss Summer Awards

 

Cyuzuzo ni umwe mu banyamakuru bakunzwe ba Kiss FM

 

Cyuzuzo uheritse kwizihiza isabukuru, ni umwe mu bakoze ikiganiro cyatangiwemo ibihembo bya Kiss Summer Awards

 

Umunyarwenya akaba n’Umunyamakuru, Nkusi Arthur, yari afite akanyamuneza ku maso

 

Urwenya rwari rwose muri studio za KISS FM kubera Nkusi Arthur

 

Keza Joannah ni uku yahingutse ku kazi

 

Bagwire Keza Joannah umunyamakuru wa KISS FM yigeze kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015

 

Miss Nishimwe Naomie yari yatumiwe ngo ashyikirize igihembo umwe mu batsinze

 

Kevin Kade, umuhanzi ubirimo neza muri iyi minsi yageze kuri Kiss FM yahimbawe

 

Kevin Kade nyuma yo gushyikirizwa igihembo cye nk’umuhanzi ukizamuka witwaye neza, yashimiye ubuyobozi bwa KISS FM asaba abanyarwanda gukomeza kumuba hafi

 

Madebeat ahingutse kuri KISS FM agiye gufata igihembo cye

 

Madebeat, Producer umaze kubaka izina mu Rwanda yisubije igihembo yari yaregukanye n’umwaka ushize

 

Dj Bob yahawe igihembo cya Lifetime Achievement Award

 

Bruce Melodie uri kubica bigacika mu ndirimbo zimaze iminsi zigezwe mu rwanda ni uku yaserutse yambaye

 

Bruce Melodie yabanje kuganira n’abanyamakuru kuri KISS FM

 

Bruce Melodie amaze gushyikirizwa igihembo na Antoinette Niyongira, ibyishimo byari byose

 

Mico The Best wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka Igare ni uku yari yambaye ubwo yajyaga gufata igihembo cye

 

Igare ya Mico The Best niyo yegukanye igihembo cya Kiss Summer Awards 2020

 

Byari ibyishimo kuri Mico The Best wari wegukanye igihembo cye cya mbere

Aime Confiance/Igicumbi News