Dore ibintu ugomba kwitaho niba ukeneye kubaka umuryango mwiza

Umuryango uba ugizwe n’umugabo umugore abana,ndetse hari nigihe haba hari abandi bantu babarizwa muri urwo rugo nabo babarwa nka banyamuryango,umuryango rero wakagombye kuba uhora urangwamo amahoro ariko iyo urebye hirya no hino usanga imiryango itari mike ihoramo amakimbirane rimwe na rimwe bakanicana,gusa ngo hari nigihe usanga hari abana bakura badafata ababyeyi babo nka babyeyi babo,ibi rero biba biterwa nuko hari ibintu ababyeyi batabitayeho Kandi byari ingenzi ,akaba ariyo mpamvu ababyeyi hari ibintu bagomba kwitaho nibyo bagomba kwirinda kugirango abakomoka ku muryango wabo babubahe Kandi banakurane imico myiza babavomaho.

Ababyeyi bakagombye kwirinda intonganya za hato na hato ,kwirinda indwano za hato na hato ,gutaha n’ijoro bya buri munsi cyane cyane igihe uri umu Mama ,impamvu ugomba kubyirinda nuko abana iyo bakiri bato bakurana imico bavoma kubabyeyi babo.

Ikinyamakuru raisingchildren.net.au,cyigaragaza ko iyo mubashije kwitwararika ku byavuzwe mugaharanira kubyatuma umuryango wanyu uba mwiza bigira inyungu kuri buri munyamuryango cyane cyane ku bana,kivuga ko bituma abana babubaha ,bakiyumvamo urukundo ndetse n ‘ubushobozi,gusa nubona umuryango wawe utarimo ubufatanye cyangwa gukorera hamwe,gusangizanya ibiganiro uzamenye ko hari byinshi bikibura kugirango umuryango wawe ubane neza.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko kuba umuryango wawe umeranye neza bifasha abana bawe kumva batekanye bakiyumvamo urukundo n’ubushobozi bigatuma bagira intekerezo nziza,bituma barya bameze neza ,bakaryama bameze neza ,bakiga neza ndetse bakagira intekerezo nziza

Bituma bisanzuranaho ,bigatuma ari wowe cyangwa abana ntawugira amacyenga yo kuba igitekerezo afite yakibagezaho,gusa ngo wowe nk’umubyeyi ni wowe ufite inshingano zo gukora ibituma umuryango wawe urushaho kumerana neza ,ukajya ureba ko ibyo uri gusangiza umuryango wawe ari byatuma umuryango ukomeza kubana neza kandi ukanibuka kureba ko abana bari gukurana imico miza kuburyo igihe hari abashyitsi ureba imyitwarire abana bari kugaragaza .

Dore bimwe mubyo ugomba kwitaho:

-Gerageza ujye uba uri kumwe n’umuryango wawe unawuganirize.

-Gerageza mbere yo kujya kuryama uganirize buri mwana umubaze uko yiriwe.

-Niba hari uwagize umunsi udasanzwe nk’umunsi wamavuko ugire icyo ukorera uwo mwana Kandi bose ujye ubibakorera ntawe urobanuye.

-Igihe wumva hari ikintu ugomba gukora wibihubukira cunga umuryango wawe uri hamwe maze ubagezeho igitekerezo mugifatire umwanzuro muri kumwe.

-wigira uwo ukumira kuba yatanga igitekerezo runaka,niba hari uri ku kugezaho igitekerezo buretse ibyo urimo maze umutege amatwi nasoza umuganirize bitewe nuko wumvise icyo gitekerezo Kandi ubikore ucishije make umuhe igitekerezo kijyanye nibyo yakugejejeho.

-Niba hari abakunda siporo zitandukanye cyangwa bafite impano zitandukanye ,wibakumira ahubwo jyubaha urubuga ndetse unabashyigikire.

-Gerageza kujya uganirize abana bawe kubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ,ibiyobyabwenge,amafaranga n’ibindi ku buryo babisobanukirwa neza,ibi nitubyitaho nk’ababyeyi bizatuma imiryango yacu ikomeza kubana neza.

HABAKUBANA Jean Paul/igicumbinews.co.rw