Dore imishahara abayobozi n’abakozi ba RIB bahembwa
RIB ni urwego rw’igihugu rw’ubugenza cyaha RIB yatangiye gukora kumugaragaro mu mwaka wa 2018 isimbuye ishami rishinzwe ubugenza cyaha ryabarizwaga mbere muri polisi y’u Rwanda rizwi nka CID. Muri iyi nkuru turabagezaho ibijyanye n’imishahara igenewe abayobobozi n’abandi bakozi bose ba RIB.
Ibijyanye n’iyi mishahara tubagezaho turabikura mu iteka rya Perezida No 090/01 ryo ku wa 07/09/2020 rishyiraho imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenza cyaha, ryasohotse mu igazeti ya Leta No idasanzwe yo ku wa 15/09/2020
Mbere na mbere turifashisha iteka rya Minisitiri w’intebe No 104/03 ryo ku wa 14/09/2020 rishyiraho imbonerahamwe y’imirimo y’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenza cyaha.
Imishahara y’abakozi ba RIB igenwa hashingiwe ku imbonerahamwe y’urutonde rw’imirimo kandi hakurikijwe amahame ngenderwaho mu kubara imishahara mu buyobozi bwa leta. Umushahara mbumbe wa buri mukozi wa RIB ukubiyemo iby’ingenzi bikurikira: umushahara fatizo, indamunite y’icumbi, indamunite y’urugendo, inkunga ya leta mu bwiteganyirize bw’umukozi hamwe n’umusanzu wa leta mu kuvuza umukozi utangwa mu kigo cya gisirikare ku ndwara (MMI).
Indamunite z’urugendo ivugwa hano ntigenerwa abayobozi bakuru bari munzego z’imirimo ziri mu byiciro by’aboroherezwa ingendo hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu munshingano.
Ntigenerwa kandi abayobozi bari ku rwego bagenerwa indamunite yihariye y’urugendo hakurikijwe amabwiriza ya Minisitiri ufite abakozi ba leta munshingano.
Umunyamabanga mukuru wa RIB (Secretary General)
Umunyamabanga mukuru wa RIB agenerwa buri kwezi umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’urwanda 2 831 634 buri kwezi. Umunyamabanga mukuru wa RIB kandi agenerwa ibindi bimufasha gutunganya akazi bikurikira:
Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100 000 Frw)y’itumanaho rya telephone, interinete na fagisi byo mu biro buri kwezi.
Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo ine (40 000 FRw) y’itumanaho rya interinete buri kwezi.
Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (300 000 Frw) yo kwakira abashyitsi mu kazi buri kwezi anyuzwa kuri konti ya RIB.
Amafaranga y’u Rwanada ibihumbi Magana atanu(500 000 FRw) y’icumbi buri kwezi.
Amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni eshatu (5 000 000Frw) yo kwigurira ibikoresho byo munzu iyo atangiye imirimo aya mafaranga atangwa rimwe gusa kabone nubwo habaho guhindurirwa imirimo.
Umunyamabanga mukuru wa RIB wungirije (Deputy secretary general)
Umunyamabanga mukuru wa RIB wungirije agenerwa ibindi bimufasha gutunganya umurimo bikurikira:
Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100 000 Frw) y’itumanaho, interineti na fagisi buri kwezi.
Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi irongo ine (40 000 Frw ) y’itumanaho rya interineti igendanwa buri kwezi.
Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150 000 Frw) y’itumanaho rya telephone igendanwa.
Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200 000 Frw) yo kwakira abashyitsi mukazi buri kwezi anyuzwa kuri konti ya RIB.
Abayobozi bakuru bo kurwego rwa Director General
Abayobozi batatu barimo umuyobozi mukuru ushinzwe kugenza ibyaha (DG of Crime Investigations), umuyobozi mukuru ushinzwe iperereza no gukumira iterabwoba (DG of Crime Intelligence and Counter Terrorism) hamwe n’umuyobozi mukuru ushinzwe ubutegetsi n’imari (DG Admin and Finance) bagenerwa buri umwe umwe umushahara mbumbe w’amafaranga y’ u Rwanda 1 637 251 Frw buri kwezi.
Aba bayobozi kandi banagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100 000 Frw) y’itumanaho rya telephone yo mu biro n’ibihumbi ijana (100 000 Frw) y’itumanaho rya telephone igendanwa.
Abayobozi b’amashami (Head of Department)
Abayobozi bamashami bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe wamafaranga yurwanga 1 351 698 buri kwezi. Abo barimo umuyobozi ushinzwe imikoranire na polisi mpuzamahanga n’ubufata n’ibihugu by’amahanga mu kugenza ibyaha (Head of Interpol & International Cooperation Department) ndetse n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzuzi (Head of Inspection & Department )
Aba bayobozi kandi banagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana (100 000 Frw) y’itumanaho rya telefone yo mu biro n’ibihumbi ijana (100 000 Frw) y’itumanaho rya telefone igendanwa.
Abayobozi bakuru bo murwego rwa 2.III
Abayobozi bakuru bo mu rwego rwo kuyobora za division (Division Manager), umugenzuzi, umujyanama w’umunyamabanga mukuru uhagarariye RIB ku rwego rw’intara, ushinzwe gusesengura iby’iperereza hamwe n’ushinzwe iby’itumanaho bose bari ku rwego rumwe rw’umurimo bakaba bagenerwa buri kwezi umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanada 1 099 960.
Abo bayobozi bakuru bari kurwego rwa 2.III bafite itsinda ry’abakozi bayobora bagenerwa buri kwezi amafaranga y’urwanda ibihumbi mirongo irindwi (70 000 Frw) y’itumanaho rya telefone yo mu biro n’ibihumbi mirongo irindwi (70 000 Frw) y’itumanaho rya telephone igendanwa.
Naho abayobozi bakuru bari ku rwego rwa 2.III badafite itsinda ry’abakozi bayobora bagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi (70 000 Frw) y’itumanaho rya telephone igendanwa.
Abayobozi b’amashami n’aba specialist bari ku rwego rw’imirimo rwa 3.II
Abayobozi b’amashami n’abaspecialiste bo ku rwego rw’imirimo rwa 3.II bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 826 236 Frw buri kwezi cyangwa bagahabwa 796 744 Frw bitewe n’agashami bakorera kuko amashami atandukanye ari nako harimo itandukaniro ry’ ikinyuranyo gito.
Abayobozi b’amashami n’abaspecialiste bari ku rwego rw’imirimo rwa 3.II bagenerwa buri kwezi amafaranga y’u Rwanda 30 000 Frw y’itumanaho rya telefoni igendanwa. Abayobozi nk’aba iyo bafite itsinda ry’abakozi bayobora hashingiye ku mbonerahamwe ya RIB bagenerwa kandi buri kwezi amafaranga y’u Rwanda 100 000 Frw ya telefoni yo mu biro.
Abayobozi bo ku rwego rwa officers bari mu mwanya w’umurimo wa 4.II
Abayobozi bo mu rwego rwa officers barimo Communication Officer, HR Officer, Capacity building Officer na Criminal Intelligence Officer at District bureau bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 657 863 Frw buri kwezi.
Abandi bayobozi n’abakozi
Umuyobozi w’itsinda ry’abakora iperereza ahabereye ibyaha (crime scene investigation team leader) kimwe n’uyobora RIB ku rwego rwa station (chief investigator at station bureau) bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe w’amafaranga y’u Rwanda 630 765 Frw buri kwezi.
Abayobozi bari mu rwego rw’umurimo wa 5.II barimo nka internal auditor, criminal report officer, public request clearance officer, crime prevention officer, public security crime investigator, terrorism crime investigator n’abandi bahujwe ku rwego rw’umurimo bagenerwa umushahara mbumbe w’amafarangay’ u Rwanda 548 315 Frw buri kwezi.
Abakozi bo mu biro barimo archives & documentation officer na customer care officer bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’u Rwanda 457 218Frw.
Abakozi barimo crime intelligence staff at station bureau, head of central secretary na assistant to the head of departments bagenerwa buri umwe umushahara mbumbe ungana n’amafaranga y’ u Rwanda 380 534 Frw buri kwezi.
Abakozi barimo cashier, surveillance officers, operation officers, tactical reponse team officer, store keeper, secretary in central secretariat, secretary to financial, hotline officers, secretary to RIB high council, drivers bose buri umwe agenerwa umushahara mbumbe w’ amafaranga y’u Rwanda 292 896 Frw buri kwezi.
Iyi ni imishahara yabakozi ba RIB igicumbi news twari twabateguriye gusa ntibirangiriye aha kuko munkuru zacu zubutaha tuzagaruka ku mishahara ya bamwe mubagize goverinoma y’u Rwanda.
Aime Confiance/Igicumbi News