Dosiye ya Idamange igiye gushyikirizwa ubushinjacyaha

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Mbere rushyikiriza ubushinjacyaha dosiye ya Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Kuwa mbere tariki 15 Gashyantare 2021 nibwo RIB yataye muri yombi Idamange nyuma y’iminsi akoresha imbuga nkoranyambaga agatangaza amagambo arimo menshi akomeye ashobora kuvamo ibyaha nk’aho yavuze ko imibiri y’abazize Jenoside iri mu nzibutso yabaye igicuruzwa.

Ubwo abagenzacyaha na Polisi bajyaga kumuta muri yombi, Idamange akekwaho kuba yarakubise umupolisi witwa CSP Silas Karekezi icupa mu mutwe akamukomeretsa bikomeye.

Urwego rw’ubugenzacyaha rwatangaje ko dosiye ya Idamange ishyikirizwa ubushinjacyaha kuri uyu wa Mbere, aho akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta no kwigomeka ku buyobozi.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 204, ivuga ko umuntu wese, mu ruhame, ukoresha imvugo, inyandiko z’ubwoko bwose, amashusho cyangwa ibimenyetso by’amoko yose, bimanitswe, bitanzwe, biguzwe cyangwa bigurishijwe cyangwa bitangajwe mu bundi buryo bwose, uwangisha rubanda ubutegetsi buriho, utera imvururu mu baturage ashaka ko basubiranamo cyangwa utera rubanda intugunda ashaka kubyutsa imidugararo muri Repubulika y’u Rwanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu.

Ingingo ya 234 muri icyo gitabo ivuga ko umuntu wese ukubita cyangwa ugirira urugomo urwo ari rwo rwose umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ugize Guverinoma, ushinzwe umutekano wa Leta cyangwa undi muyobozi, mu gihe akora umurimo ashinzwe cyangwa ari wo biturutseho, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu . Iyo gukubita byateye ibikomere, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitageze ku myaka irindwi .

Ku cyaha cyo kwigomeka ku buyobozi, ingingo ya 230 ivuga ko umuntu wese urwanya ku buryo ubwo ari bwo bwose, unanirana bya kiboko, usagarira cyangwa ukoresha ibikangisho bikorewe abayobozi cyangwa abakozi ba Leta cyangwa abikorera, abashinzwe umutekano mu gihe bubahiriza amategeko, amabwiriza, ibyemezo by’ubutegetsi cyangwa ibyemezo by’urukiko, aba akoze icyaha cyo kwigomeka ku buyobozi.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe . Iyo uwigometse ku buyobozi yari afite intwaro, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu.

Idamange w’imyaka 42 yatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu byumweru bitatu bishize, mbere y’aho ntabwo yari azwi na mba. Yifashisha urukuta rwa YouTube maze agatambutsa ibiganiro birimo imvugo zagaragajwe nk’izigumura abaturage.

Ubwo yafatwaga, yari yatangaje ikindi kiganiro cyaje gikurikira ikindi yatangaje ku munsi wo ku cyumweru yise “Amasengesho”. Mu kiganiro cye cya nyuma, yumvikana asaba Abanyarwanda bose kujya mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ngo bakigaragambya, bitwaje za Bibiliya.

@igicumbinews.co.rw