Dosiye ya Munyenyezi yashyikirijwe ubushinjacyaha

Munyenyezi Béatrice ubwo yagezwaga i Kigali(Photo:RIB)

Munyenyezi Béatrice, w’imyaka 51 uherutse koherezwa mu Rwanda, ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mata 2021, na Leta z’unze ubumwe z’Amerika nyuma yuko afunguwe, aho yari yarakatiwe imyaka icumi ashinjwa kubeshya inzego z’abanjira n’abasohoka z’Amerika ko yahunze ubwicanyi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatanagaje ko rwashyikirije ubushinjacyaha, Dosiye ye irimo ibyaha ashinjwa byo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi, ibyaha byakorewe mu yahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.

RIB ivuga ko Munyenyezi, akurikiranyweho ibyaha birimo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato.

Kanda hano hasi urebe uko byagenze kugirango agarurwe mu Rwanda:

BIZIMANA Desire/Igicumbi News

Kanda hasi ukurukire ibiganiro tukugezaho kuri Igicumbi News Online TV: