DR Congo: Igihugu gihanganye n’ibyorezo 5 icyarimwe

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) rivuga ko urwego rw’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo rucyeneye ubufasha bwihutirwa, bitihise ejo hazaza h’abana hakajya mu kaga.

Iki gihugu kigari kandi kirangwamo umutekano mucye, kiri kugorwa no guhangana n’indwara eshanu icyarimwe – malaria, iseru, cholera, coronavirus na Ebola iri kuhashira ubu.

Mu mwaka ushize, hatangajwe abantu bagera kuri miliyoni 16.5 barwaye malaria muri DR Congo.

Muri uwo mwaka kandi, iki gihugu cyanibasiwe n’icyorezo cy’iseru cya mbere kibi cyane ku isi – cyishe abana babarirwa mu bihumbi bafite munsi y’imyaka itanu y’amavuko
Cholera yo ikunze kugaragara muri iki gihugu, mu mwaka ushize abantu barenga 30,000 bakaba barayirwaye.
DR Congo kandi iri no kugerageza guhagarika ikiza cy’indwara ya Ebola mu burasirazuba.

Ako karere k’uburasirazuba bw’igihugu karangwamo imitwe y’inyeshyamba ibarirwa muri za mirongo, ndetse abaturage bagera kuri miliyoni imwe bataye ingo zabo.

None ubu hari na Covid-19 – indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.
Nubwo umubare w’abamaze kuyandura urebye muri rusange ukiri hasi – abarwayi 98 kugeza kuri uyu wa gatatu, hari ubwoba bwuko ibintu byadogera mu gihe yaba ihashinze imizi.

UNICEF yasabye leta y’iki gihugu gikize ku mabuye y’agaciro gutera inkunga kurushaho urwego rw’ubuzima ruri gucumbagira.

Bitabaye ibyo, ni ko UNICEF ivuga, ubuzima bw’abana benshi bo muri DR Congo buzatsembatsembwa n’indwara ubundi zishobora kwirindwa.

@igicumbinews.co.rw

About The Author