Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’intebe na Prof Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo batawe muri yombi
Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe na Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo, bamaze iminsi ibiri bafunzwe aho bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bakoze mu bihe binyuranye mu nyungu z’amashuri bari bayoboye.
Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, ni we washinze Kaminuza ya Christian University of Rwanda ikorera mu Mujyi rwagati ahazwi nka St Paul. Yatawe muri yombi ku wa Gatanu akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.
Prof Egide Karuranga wari Umuyobozi wa Kaminuza ya Kibungo (Vice Chancellor) iherutse gufungwa, na we yatawe muri yombi akekwaho ibyaha byo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse n’icyaha gishingiye ku cyenewabo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dominique Bahorera, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ryabo, aho yabwiye IGIHE ko bafunzwe ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.
Ati “Ibyaha byose bakekwaho, babikoze mu nyungu z’amashuri bari bayoboye, umwe nk’umuyobozi undi nka nyir’ishuri.”
Bahorera yirinze gutangaza uburyo ibi byaha byakozwe, avuga ko bikiri gukorwaho iperereza, ko nirirangira dosiye zabo zizashyikirizwa Ubushinjacyaha.
Amakuru agera kuri IGIHE ni uko Prof Karuranga wayoboye Kaminuza ya Kibungo kuva mu mu 2017 kugeza umunsi ifungwaho, ibyinshi mu byaha akekwaho yabikoze mu mwaka wa mbere ku buyobozi bwe (hagati ya 2017 na 2018), aho agendeye ku cyenewabo, yemereraga bamwe mu banyeshuri kwiga ku buntu.
Bivugwa ko Dr Habumuremyi we ibyo aregwa yabikoze mu myaka itandukanye kuva yashinga iriya kaminuza mu 2017, ariko ko byakajije umurego cyane ubwo iri shuri ryatangiraga kujya mu bibazo by’amikoro, kubera kubura aho akura amafaranga yo kuribeshaho, agahitamo kujya atanga sheki zitazigamiye ndetse rimwe na rimwe agahitamo kujya ashaka inguzanyo zizwi nka “Lambert”.
Hashize igihe kinini havugwa ibibazo muri iyi kaminuza, aho abarimu bayo n’abandi bakozi bamaze igihe kinini badahembwa.
Gusa Kuri Dr Habumuremyi Dominique Bahorera umuvugizi w’urwego rushinzwe gukurikirana ibyaha mu Rwanda yabwiye BBC ko Bwana Habumuremyi yafunzwe kuwa gatanu kubera ibyaha akekwaho ko yakoze mu 2019.
Uruhande rwa Bwana Habumuremyi ntacyo ruratangaza ku byaha aregwa.
Bwana Bahorera agira ati: “Akurikiranyweho icyaha cyo gutaha sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu, ibi byaha akekwa ko yabikoze ubwo yari umuyobozi wa kaminuza yashize ya Christian University of Rwanda”.
“Iyo kaminuza yaragiye ihura n’ibibazo akabura amafaranga yo gukoresha akagenda afata amadeni ahantu hatandukanye akishyura amasheki atazigamiye hakaba n’abo afatira amafaranga mu buryo bw’ubuhemu”.
Kuki akukiranywe ubu?
Bwana Bahorera avuga ko abantu barega Habumuremyi ngo “yagiye abasaba kumwihanganira ngo arebe ko azabishyura”.
Ati: “…ubushobozi bwo kubishyura bugomba kuba bwarabaye bucye nibwo batangiye kuza gutanga ibirego muri uyu mwaka”.
Bwana Habumuremyi azashyikirizwa inkiko mu gihe kitarenze iminsi ine afunzwe nk’uko umuvugizi w’urwego rukurikirana ibyaha abivuga.
Kuri Kaminuza ya Kibungo nubwo yari yatangiye mu 2003 iza kwibaruka n’irindi shami i Rulindo ryorohereza abatuye mu Burengerazuba n’Amajyaruguru kwiga batarinze kujya i Ngoma, yari imaze gushyira ku isoko abanyeshuri barenga 9500.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2020, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ryavugaga ko mu gufunga iyi kaminuza hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe n’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n’izindi nama zakurikiyeho zahuje ubuyobozi bw’iyi kaminuza na Mineduc zijyanye no kudatanga uburezi bufite ireme.
Rigira riti “Bijyanye no kuba kaminuza itarashoboye kubahiriza imyanzuro ihuriweho, Minisiteri y’Uburezi ibabajwe no kumenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo ko ibikorwa byayo byose bijyanye n’amasomo byahagaritswe kuva tariki ya 1 Nyakanga 2020.’’
Mu mpera za 2019 Mineduc na HEC n’abandi bayobozi batandukanye basuye UNIK berekwa uruhuri rw’ibibazo byari biyirimo, mu byavuzwe harimo kuba itagira nyirayo.
Umuyobozi wa UNIK, Prof. Karuranga Gahima Egide, icyo gihe yavuze ko koko bafite ibibazo bitandukanye we asanga biterwa n’uko ngo iyi kaminuza yanditse ku bantu benshi, yavuze ko hari abantu 38 bayanditseho barimo abayobozi bayoboye Intara y’Iburasirazuba, Kiliziya Gatolika n’abandi bavuga ko bayishinze bituma isa nitagira nyirayo.
Icyo gihe yavuze ko ibi bituma nta nyirayo uzwi uyikurikirana ku buryo amenya akantu ku kandi ngo anakurikirane ibitagenda neza.
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na za Kaminuza HEC, Dr Rose Mukankomeje, yavuze ko mu igenzura bakoreye kuri iyi kaminuza basanze hari bimwe mu bintu by’ingenzi babura birimo laboratwari zidahagije n’ibindi bikoresho byigishirizwaho.
Ati “Hari abarimu badahagije kandi batanafite n’ubumenyi buhagije, imishahara y’abarimu imaze igihe kinini itaboneka n’ikibazo cy’abanyeshuri bemererwa kwiga muri iyi kaminuza batabifitiye ubushobozi.”
Dr Habumuremyi watawe muri yombi, yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou.
Yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011, umwanya yavuyeho tariki ya 23 Nyakanga 2014 agasimburwa na Murekezi Anastase. Yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa kane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 asimbuye Bernard Makuza, Pierre Celestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.
Muri Gashyantare 2015 Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumurembyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe(Chancellery for Heroes, National Orders and Decorations of Honor), umwanya yariho kugeza ubu.
Prof Karuranga we, yatangiye kuyobora Kaminuza ya Kibungo mu Ukwakira 2017. Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Laval muri Canada. Mbere y’uko aba Umuyobozi wa UNIK, yamaze imyaka itanu akora muri Kaminuza ya Laval (2012- 2017) aho yigishaga amasomo atandukanye arimo ajyanye n’imicungire y’ibijyanye n’ubukungu.
Mbere yaho (2006-2007), yabaye Umwarimu muri Virginia State University yigisha ibijyanye no gucunga ndetse no kwamamaza ibikorwa.