Dr. Kayumba na Fiona Muthoni barimo kwitana bamwana ku cyaha uyu mukobwa amurega cyo gushaka kumufata ku ngufu
Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni, yeruye avuga ko ariwe wakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba Christopher wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho.
Inkuru y’uko hari umunyeshuri wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku wa 17 Werurwe 2021, itangajwe n’uwitwa Kamaraba Salva, wanditse kuri Twitter abara uko byagendekeye uwo mukobwa atari yatangaje amazina.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, Fiona Muthoni Ntarindwa, ukorera Televiziyo ya CNBC, yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze yandika ati “Umwarimu wanjye yankoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.
Mu nyandiko ye itari ndende, yanditse ko ubwo Kamaraba yahishuraga ko Kayumba yakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina umunyeshuri we muri Mutarama 2017, abantu benshi batangiye kumubaza impamvu atabivuze agategereza imyaka irenga itatu.
Ati “Ariko se hari igihe cya nyacyo ku wakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyo kuvuga?”
Ntarindwa yakomeje avuga ko ubwo yahohoterwaga, yahise abimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda; ati “Ariko ntabwo byigeze byitabwaho. Nahatiwe kwicara mu ishuri hamwe n’uwampohoteye, ibintu umuntu uwo ariwe wese adakwiriye kunyuramo.”
Yongeyeho ati “Ukuri ni uko, hari abandi bakobwa banyuze mu bintu nk’ibi yaba ari Kayumba wabahohoteye cyangwa se undi muntu witwaza icyo aricyo. Umuco wo guceceka ntukwiye kwimakazwa.”
Uyu mukobwa wigeze guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015 ndetse wanabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa mu 2017, yavuze ko kuvuga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ibintu bigoye kuko “wumva uri wenyine, nta muntu n’umwe uzagutega amatwi cyangwa ngo yizere ibyo uvuga”.
Nyuma y’ubu butumwa bwe, mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, Kayumba ushinjwa nawe yagiye kuri Twitter yandika ko ibyatangajwe na Fiona Muthoni Ntarindwa ari ikinyoma no gushaka kumuharabika.
Mu butumwa bwe yamenyesheje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, buri gukora iperereza kuri iyi dosiye ko nubwo Ntarindwa avuga ko yari agiye gufatwa ku ngufu mu 2017, “yakomeje kuntumira mu biganiro bye kuri televiziyo mu 2018 na 2019”.
Yavuze ko Ntarindwa yamusabaga ko bahura bari bonyine ariko undi akabyanga.
Ati “Oya ntabwo nigeze nguhohotera. Mu myaka myinshi, buri gihe ubwo nabaga nsohotse mu ishuri, wanyingingiraga kugushyira mu itsinda ryanjye ry’abashakashatsi cyangwa se ko waba umwe mu bagize ikinyamakuru cyacu. Narabyanze kuko nari narumvise ko ukoresha umubiri wawe kugira ngo ubone ubufasha ukeneye.”
Ku wa 23 Werurwe, RIB yatangaje ko yahamagaje Kayumba kugira ngo atangire kwisobanura ku kirego cyatanzwe n’uwari umunyeshuri we wamushinjaga gushaka kumufata ku ngufu. Ni ikirego cyakiriwe mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka.
Uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph, aherutse kubwira IGIHE ko yakiriye ikirego cy’umukobwa wamubwiye ko Kayumba yamuhohoteye.
Ati “Yego yaje mu biro byanjye ambwira ko hari umwarimu wagerageje kumuhohotera, namusezeranyije ko nzavugana n’uwo muntu (Kayumba) ariko igihe kinini ntiyazaga ku ishuri.”
Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite yaba mu myigishirize y’itangazamakuru no mu gukora ubushakashatsi busanzwe. Gusa inshuro nyinshi yakunze kumvikana mu bikorwa by’imyitwarire mibi birimo kurwana n’ubusinzi, byanatumye amara umwaka muri Gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.
Kuva muri Gicurasi 2018, Fiona Muthoni Ntarindwa akorera Televiziyo ya CNBC ifite studio mu Mujyi wa Kigali. Yatangiye amasomo ye ya Kaminuza mu Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2014 ayasoza mu 2018.
Mbere yo kujya gukorera CNBC, yakoreye TV10 mu ishami ry’amakuru y’icyongereza.