Dr.Tedros uyobora OMS yishyize mu kato nyuma yo guhura n’uwanduye Coronavirus
Ibi Dr Tedros yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yavuze ko nyuma y’aho umuntu bahuye asanzwemo Coronavirus, agomba guhita yishyira mu kato k’iminsi mike nk’uko amabwiriza ya OMS abiteganya.
Ati “Nagaragajwe nk’uwahuye n’umuntu wasanzwemo COVID-19, meze neza nta n’ibimenyetso mfite, gusa ndishyira mu kato muri iyi minsi nk’uko amabwiriza ya OMS abiteganya, ubundi nkorere mu rugo.”
Yakomeje ashishikariza abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yose, mu rwego rwo guhashya Coronavirus, anizeza ko OMS izakomeza gukora ibishoboka byose mu kurinda ubuzima.
Ati “Ni ingenzi cyane ko twese twubahuriza amabwiriza ajyanye n’ubuzima. Ibi nibyo bizatuma duca imigozi y’ikwirakwira rya COVID-19, guhagarika icyorezo, ndetse no kurinda ubuzima.”
Yongeyeho ati “Bagenzi banjye bo muri OMS ndetse nanjye tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa, dukorere hamwe mu kurokora ubuzima no kurinda abatibashije, dufatanyije.”
Amabwiriza ya OMS avuga ko umuntu wahuye n’uwasanzwemo Coronavirus aba agomba guhita yishyira mu kato k’iminsi 14, hakagenzurwa ubuzima hanarebwa niba na we nta bimenyetso bimugaragaraho.
@igicumbinews.co.rw