Dr Zache avura abantu kuri roho no ku mubiri
Yanditswe na Jean Aime Muhawenayo
Si kenshi mu muziki nyarwanda uhimbaza Imana hakunze kumvikanamo abawukora bakora no mu nzego z’ubuzima.Dr Zachee Niyonsenga ni umuganga mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK(Univesity Teaching Hospital of Kigali)uvuga ko yatangiye guhanga indirimbo zihimbaza Imana mu mwaka wa 2008 muri chorale zitandukanye yabayemo,kuri ubu yasize hanze indirimbi ye ya mbere ku giti cye yitwa”Ku musaraba w’isoni” ikangurira abantu kuzirikana no guha agaciro amaraso Yesu(zu) yameneye ku musaraba.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igicumbi News avuga ko yatangiye kuririmba kera akiri umwana muto ndetse uko agenda akura aza no kwiyumvamo impano y’ubuhanzi.
Ati:’Natangiye kuririmba nkiri umwana muto muri Sunday school ( amatsinda y’abana bigishirizwamo amasomo nyoboka Mana ku cyumweru), nkabikunda cyane rero kuko ari bwo buzima nakuriyemo ariko ikiruta ibindi mbona ari bwo buryo nshobora gusohozamo umukoro Yesu(zu) yadusigiye wo kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose “.
“Mu by’ukuri ibijyanye no guhanga indirimbo byatangiye mu 2008 , ubwo nakoraga indirimbo ya mbere yitwa “Ni wowe nzahora nshima“
“Nakomeje gukora n’izindi ariko nkazikorera mu makorari atandukanye nigagamo mu mashuri yisumbuye na kaminuza ku buryo hari n’izo nakoze zirakundwa cyane harimo izitwa “ Muhore”na” Ni we gisubizo” zanakozwe mu buryo bw’amajwi ku buryo numva hari abantu benshi bazizi”.
Dr Zachee akomeza avuga ko indirimbo “ku musaraba w’isoni”ari yo ya mbere asohoye ayiririmba wenyine nk’umuhanzi ku giti cye kuko yumvaga afite imbaraga z’Imana muri we zimuhatira kubikora kurusha izimubuza”.
Ati:”Iyi ndirimbo “Ku musaraba w’isoni” nayanditse muri Nzeri umwaka ushize,ariko mpisemo kuyishyira hanze muri iyi minsi twiteguramo Pasika kuko numva byarushaho kuba byiza cyane kuzirikana ku rupfu wa Yesu nubwo ari bwo buzima umukristo(u) yakabayemo buri munsi.
Ni yo ya mbere nkoze muri studio ngenyine,bitavuze ko mbere hose ntabitekerezaga ariko nkumva izindi mbaraga zimbuza kubikora,ariko kuri iyi ncuro niyumvisemo imbaraga z’Imana zinyemeza kubikora zasumbye izimbusa ni uko ndatinyuka nkora iyi ndirimbo kandi ngomba gukomeza ngakora n’izindi ku buryo mbere y’uko ukwezi kwa Kamena kurangira nifuza kuzaba nasohoye indi.
Dr Zache avuga ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa ushobora gusanga kwa Luka 23:45 (izuba ntiryava ,umwenda ukingiriza ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri) bukangurira abakristu(o)bose guhora bazirikana kandi bagaha agaciro urupfu rwa Yesu(zu) kuko ngo ari ryo pfundo ry’agakiza kandi nta handi babonera ubugingo atari muri Yesu(zu). Yongeraho ko muri uyu murirmo w’ubuhanzi icyo agamije ari uko abantu bakira agakiza kandi bakamurikirwa n’ijambo ry’Imana kugira ngo izina ry’Imana rikomeze gushyirwa hejuru mu Rwanda ndetse ko ku isi hose.
Kanda hano wumve indirimbo “Ku musaraba w’isoni “ya Dr Zachee
https://www.youtube.com/watch?v=B1xu0ORs2U4
.
Dr Zachee ashimangira ko umwuga w’ubuhanzi udashobora kubangamira uw’ubuvuzi kubera ko kuvura abikunda cyane.
Ati:”Kuvura ndabikunda cyane mvura indwara z’umubiri, rero nubwo bigoye ariko nta gishya kuko n’ubundi muri Kaminuza narabifatangaya ndirimba mu ma chorale kandi byose bikagenda neza.
Avuga ko akunda abakunda ibihangano bye cyane kandi yizeye ko hamwe no gufatanya bazunguka byinshi bitunga ubugingo bakomeza gufatanya gusakaza impumuro nziza ku isi yose.