Dr Zache avura abantu kuri roho no ku mubiri

Yanditswe na Jean Aime Muhawenayo

Si kenshi mu muziki nyarwanda  uhimbaza Imana hakunze kumvikanamo abawukora bakora no mu nzego z’ubuzima.Dr Zachee Niyonsenga ni    umuganga   mu Bitaro bya  Kaminuza  bya  Kigali CHUK(Univesity Teaching Hospital of  Kigali)uvuga ko  yatangiye guhanga indirimbo zihimbaza Imana mu mwaka wa 2008 muri  chorale zitandukanye yabayemo,kuri ubu yasize  hanze indirimbi ye ya mbere ku giti cye   yitwa”Ku musaraba w’isoni” ikangurira abantu kuzirikana no guha agaciro amaraso Yesu(zu) yameneye ku musaraba.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igicumbi News avuga ko yatangiye kuririmba kera akiri umwana muto ndetse uko agenda akura aza no kwiyumvamo impano y’ubuhanzi.

Ati:’Natangiye kuririmba nkiri umwana muto muri Sunday school ( amatsinda y’abana bigishirizwamo   amasomo nyoboka Mana ku cyumweru), nkabikunda cyane rero kuko   ari bwo buzima nakuriyemo  ariko ikiruta ibindi mbona ari bwo buryo nshobora gusohozamo   umukoro Yesu(zu) yadusigiye wo kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose “.

“Mu by’ukuri ibijyanye no guhanga indirimbo byatangiye mu 2008 , ubwo nakoraga indirimbo ya mbere yitwa “Ni wowe nzahora  nshima

“Nakomeje  gukora n’izindi ariko nkazikorera mu makorari atandukanye nigagamo mu mashuri yisumbuye na kaminuza  ku buryo hari n’izo nakoze zirakundwa cyane  harimo izitwa “ Muhore”na” Ni we  gisubizo” zanakozwe mu buryo bw’amajwi ku buryo numva  hari abantu benshi bazizi”.

Dr Zachee akomeza avuga ko indirimbo “ku musaraba w’isoni”ari yo ya mbere asohoye ayiririmba wenyine nk’umuhanzi ku giti cye kuko yumvaga afite imbaraga z’Imana muri we  zimuhatira kubikora kurusha izimubuza”.

Ati:”Iyi ndirimbo “Ku musaraba w’isoni”  nayanditse muri Nzeri umwaka ushize,ariko mpisemo kuyishyira hanze muri iyi minsi twiteguramo  Pasika kuko numva  byarushaho  kuba byiza cyane kuzirikana ku rupfu wa Yesu  nubwo ari bwo buzima umukristo(u) yakabayemo buri munsi.

Ni yo ya mbere nkoze muri studio ngenyine,bitavuze ko mbere hose ntabitekerezaga ariko nkumva izindi mbaraga zimbuza kubikora,ariko kuri iyi ncuro  niyumvisemo imbaraga z’Imana  zinyemeza kubikora zasumbye izimbusa ni uko ndatinyuka nkora iyi ndirimbo kandi ngomba gukomeza ngakora n’izindi  ku buryo mbere y’uko ukwezi kwa Kamena kurangira nifuza kuzaba nasohoye indi.
Dr Zache avuga ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa ushobora gusanga  kwa Luka 23:45 (izuba ntiryava ,umwenda ukingiriza ahera cyane h’urusengero utabukamo kabiri) bukangurira abakristu(o)bose guhora bazirikana kandi bagaha agaciro urupfu rwa Yesu(zu) kuko ngo ari ryo pfundo ry’agakiza   kandi  nta  handi babonera ubugingo atari muri Yesu(zu). Yongeraho ko muri uyu murirmo w’ubuhanzi icyo agamije ari uko abantu bakira agakiza kandi bakamurikirwa n’ijambo ry’Imana kugira ngo izina ry’Imana rikomeze gushyirwa hejuru mu Rwanda ndetse ko ku isi hose.

Kanda hano wumve indirimbo “Ku musaraba w’isoni “ya Dr Zachee

.

Dr Zachee ashimangira ko umwuga w’ubuhanzi udashobora kubangamira uw’ubuvuzi kubera ko   kuvura abikunda  cyane.

Ati:”Kuvura ndabikunda cyane  mvura  indwara z’umubiri, rero nubwo bigoye ariko nta gishya kuko n’ubundi muri Kaminuza narabifatangaya ndirimba mu ma chorale kandi byose bikagenda neza.

Avuga ko akunda abakunda ibihangano bye cyane kandi  yizeye ko hamwe no gufatanya   bazunguka byinshi bitunga ubugingo bakomeza gufatanya gusakaza impumuro nziza ku isi yose.