Eminem yafungiye mu rugo umujura wari wamuteye

Uhagarariye Eminem yabwiye BBC ko uyu muraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yafungiye iwe umuntu wamuteye mu kwezi gushize kwa kane.

Uyu muririmbyi yakanguwe n’inzogera y’umutekano mu masaha yo mu mucyerera, nyuma yaho umuntu yinjiriye mu rugo rwe ruzitiye ruri mu mujyi wa Detroit muri leta Michigan.

Eminem w’imyaka 47 y’amavuko yasanze uwo muntu mu cyumba cy’uruganiriro (salon) cy’inzu ye. Umucungira umutekano yahise ahagera nyuma yaho gato, akurikiwe na polisi.

Uwo ucyekwa yahise afungirwa aho mu rugo nyuma yaje kujyanwa muri Gereza ndetse kugeza ubu aracyafunzwe.

Byumvikana ko uwo muntu yinjiye aciye mu gikari, ubwo ucunga umutekano wa Eminem yari ari ku irembo.

Eminem – ubundi izina rye ry’ukuri rikaba ari Marshall Mathers – yakanguwe n’inzogera y’umutekano, asanga uwo ucyekwaho kumwinjirira mu nzu ari muri ‘salon’.

Nkuko bivugwa n’uwavuganye n’urubuga rwa internet ET Online rwandika ku byamamare, ucunga umutekano wa Eminem yahise ajya gutabara sebuja nyuma yaho afatiye uwo ucyekwaho kumutera.

Eminem ni umwe mu baririmbyi bakomeye ku isi bo mu njyana ya hip-hop.

Ndetse mu ntangiriro y’uyu mwaka, umuzingo (album) w’indirimbo we uheruka wa ‘Music To Be Murdered By’ wageze ku mwanya wa mbere w’indirimbo zikunzwe cyane mu Bwongereza.

Nyuma gato yo gusohora uwo muzingo w’indirimbo, Eminem yasubije abanenga amagambo awugize, avuga ko utagenewe “abarakazwa n’ubusa”.

Mu kwezi gushize kwa kane, Eminem yatangaje ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yishimira ko amaze imyaka 12 atakiri imbata y’inzoga n’ibiyobyabwenge.

@igicumbinews.co.rw