Ese gukoresha ubukwe byakomorewe ?

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yashimangiye ko ubukwe butemewe muri iki gihe cyo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, asaba Abanyarwanda kuba bihanganye kugira ngo bazakore ibirori bidafite ingaruka zo kwandura icyorezo.

Yabivugiye mu kiganiro cyagarutse ku byavugiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 30 Mata 2020 igamije kongera kwiga ku cyorezo cya COVID-19 n’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwira mu gihugu hose.

Iyi nama yafashe umwanzuro w’uko imihango yo gushyingura igomba kujyamo abantu batarenze 30. Minisitiri Shyaka avuga ko ku kijyanye n’ubukwe bikibujijwe, asaba Abanyarwanda gukomeza kwihangana.

Ati “Iby’ibirori bindi dusabye rwose Abanyarwanda bihangane ibyari ubukwe bitaza guhinduka ikiriyo. Nta muyobozi w’umurenge uza gusezeranya, nta bukwe buri bube.”

“Nyabuneka Banyarwanda Banyarwandakazi, mwihangane kugira ngo ibyishimo by’ubukwe muzabigire byuzuye hato tutabyihutiramo ibyari ubukwe bigahinduka ikiriyo’’

Minisitiri Shyaka yasobanuye ko impamvu zatumye ubukwe bukomeza kubuzwa ari uko bukorwa bugahuza imiryango ku buryo kwa kutegerana biba bitagishobotse.

Yakomeje avuga kandi ko nyuma yo gusezerana mu mategeko abantu bajya mu nsengero kandi ubu zirafunze ndetse hakabaho ibirori kandi uyu munsi byarahagaritswe.

Ati “Ntabwo wakwemera akantu kamwe gafite serivisi zindi bijyana kandi zo ugomba kuzihagarika kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwirinda.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko Guverinoma izirikana ko hari abifuza kurushinga ariko ibifuriza kwitonda gato kugira ngo bazarushinge ruzakomere aho kugira ngo barushinge umwe arwaza undi cyangwa bose barwara n’inshuti zabo n’abavandimwe, babe bahavana ibibazo.

Inama y’Abaminisitiri kandi yavuze ko ibikorwa by’inzego za Leta n’iby’abikorera byemerewe gukora ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu ngo bifashishije ikoranabuhanga.

Minisitiri Shyaka yasobanuye ko ‘za Minisiteri, ibigo bya leta, abikorera, abacuruzi, abafite amangazini, bemerewe gufungura imirimo yabo bagakora ariko abajya mu biro bakaba ari wa mubare muto ushoboka w’abakozi ba ngombwa’.

Ati “Abakozi ba ngombwa ntibakwiye kurenga kimwe cya kabiri cy’abasanzwe mu kigo bahakorera kugira ngo kutegerana mu biro byubahirizwe”.

Inama zibera ahantu rusange zigiye kuganira ku kintu runaka zirabujijwe ariko inama zishingiye ku mirimo abantu barimo gukora mu rwego rumwe ziremewe.

@igicumbinews.co.rw